sangiza abandi

Impaka ku bukene mu rubyiruko : Ugaragaje ko akennye ntakwiye guhutazwa – Minisitiri Utumatwishima

sangiza abandi

Minisitiri w’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yatangaje ko urubyiruko rugaragaza ko rufite ubushobozi bucye, rudakwiye guhutazwa cyangwa ngo ruterwe imijugujugu ku mbuga nkoranyambaga.

Ejo bundi aha nibwo umwana w’Umunyarwandakazi yasangije ku mbuga nkoranyambaga amashusho avuga uburyo urubyiruko rwo mu Rwanda rukennye, ibintu bitavuzweho rumwe hibazwa niba urubyiruko rufite ubukene ari inkuru yo kwigumanira.

Mu mashusho yashyize hanze, uyu mwana w’umukobwa yavugaga uburyo nubwo benshi mu rubyiruko iyo ubarebesheje ijisho ubona basa neza, ariko mu mufuka rwose nta kirimo.

Yagize ati ” Ntimundeba, ndasa neza rwose.” yakomeje agira ati ” Ndamutse ngiye mu mujyi, ba bana bo mu mujyi baratangira ngo ‘Sister’ wanteje imbere. Ariko icyo utaruzi kuri ‘momo’ mpfiteho ibiceri 300.”

Uyu mukobwa yakomeje asaba ubuyobozi bw’u Rwanda kwita kuri iki kibazo cy’urubyiruko rukennye.

Ati” Ibi ni ibintu Guverinoma ikwiriye kwitaho kuko turakennye nubwo batabibona.”

Nyuma yo gukwirakwira kw’aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga, uwitwa Kabagambe Ignitus, usanzwe ari n’umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, yaje gutungura benshi ubwo yashyiraga ifoto y’uyu mukobwa mubo avuga ko bagambiriye kuyobya abandi.

Bwari ubutumwa yacishije ku rubuga rwa X, burimo amafoto y’abantu batandukanye, avuga ku bantu basebya, batuka cyangwa bibasira abandi badakwiye guhabwa agaciro no guhabwa umwanya, kuko baba bagamije imvururu no guteza akavuyo, ibyo yagereranyije n’abatubuzi bo kuri telefone.

Ati” Ni nk’abatekamitwe bo kuri telefone, iyo ubanje kuvugana nabo uba wabahaye inzira yo kugushuka, Kubima agaciro no kutabitaho nibyo bibaca intege kurushaho.”

Ubutumwa bwa Kabagambe ntibwakiriwe neza

Ubu butumwa bwa Kabagambe ntibwakiriwe neza n’abakoresha urubuga rwa X, aho benshi babazaga niba kuba urubyiruko rukennye ari ikibazo gikwiriye kurenzwa ingohe.

Bamwe basabye Kabagambe gusiba ubu butumwa kuko butesha agaciro umwana w’umukobwa ufite umuryango, abandi bamubaza niba ari bwo buryo yakabaye akemura ikibazo cy’urubyiruko by’umwihariko nk’umwe mu barezi muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uwitwa Julius Mugabo yagize ati ” Nk’umubyeyi akaba n’umukozi wa Kaminuza, akwiye gusobanukirwa uburemere bw’iki kibazo.”

Yakomeje agira ati “Hashize iminsi ine yose, nubwo hagiye hagaragazwa impungenge kuri ubu butumwa, ntabwo ibyanditswe birasibwa.

Ibi bituma hibazwa ibibazo bikomeye, umukozi wa Leta ukorana n’urubyiruko buri munsi, yakabaye yitwara ate mu bibazo bishobora gukomeretsa abandi.”

Minisitiri w’Urubyiruko yavuze ko urubyiruko ruvuga ikibazo cy’ubukene rudakwiye guhutazwa

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, abinyujije ku rubuga rwa X yagaragaje ko koko mu rubyiruko 18% bafite ikibazo cy’ubukene ndetse ubigaragaje akwiriye kumvwa.

Ati” Ugaragaje ko akennye, ko ashonje cyangwa ko ari kwirwanaho, ni ukumutega amatwi tukamwereka amahirwe dushyira hamwe nk’inzego zose.”

Minisitiri Utumatwishima yakomeje agaragaza amahirwe atandukanye urubyiruko rwashyiriweho kugirango rubashe kwikura mu bukene arimo nka gahunda ya ‘Aguka Ideation program’ ifasha urubyiruko rufite igitekerezo gusa.

Urubyiruko rufite umushinga muto rwashyiriweho gahunda ya YouthConnekt, abafite ubumuga cyangwa abavuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa bafashwa binyuze muri gahunda ya Vulnerable Youth Program naho abakeneye kongera igishoro bagaterwa inkunga binyuze muri Aguka Youth Fund.

Akomeza avuga ko urubyiruko rwo mu byaro rufashwa muri gahunda z’ubuhinzi, guhabwa imirimo mu bikorwa byo kubaka nk’imihanda, n’ibindi ndetse avuga ko n’abahanzi batibagiranye aho bafashwa na Aguka Youth Fund kubona ibikoresho, gutegura ibitaramo n’ibindi.

Minisitiri Utumatwishima agaruka ku kibazo cy’umukobwa wavuze ko urubyiruko rukennye akagaragaza ko afite ibiceri 300 kuri ‘momo’.

Yagize ati ” Uriya mukobwa yavuze ko afite 300 kuri momo, muri Aguka Youth Fund, twashyizemo amahirwe yo kubona amafaranga make twise E-Money (amezi nk’ideni rya Mokash ariko ku nyungu ntoya ya 9%).”

Yakomeje agira ati ” Bizafasha urubyiruko kubona amafaranga y’ihuse bakemura ibibazo vuba.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurushamibare (NISR), bugaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cya 2025, bugaragaza ko igipimo cy’abaturage bafite akazi cyageze kuri 53.8% muri Gicurasi 2025,

Abagabo bafite akazi bari kuri 61.7% mu gihe abagore ari 46.8%, naho abafite imyaka 31 kuzamura bikubiye imirimo ugereranyije n’abafite hagati y’imyaka 16 na 30 bangana na 49.1%.

Iyi mibare yagaragaza ko urubyiruko arirwo rugize umubare munini w’abashomeri, aho bangana na 15.4% ugereranije n’abakuru bari kuri 12.1%. Mu gihe igipimo cy’ubushomeri mu cyaro ari 13.3%, naho mu Mujyi kikaba 13.7%.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]