Nzaramba Eric, wamenyekanye cyane ku mazina ya “Eric Senderi” cyangwa “Senderi International Hit” yasobanuye ibintu bikomeye byamufashije mu myaka irenga 30 amaze muziki, ndetse aririmba indirimbo zubaka igihugu.
Ni ibyo yagarutseho mu kiganiro The Choice live cyo ku Isibo Tv, aho yasobanuye byinshi ku rugendo rwe mu myaka 20 amaze aririmba indirimbo z’uburere mboneragihugu, anashimangira ko itangazamakuru riri mu byamufashije.
Yasobanuye uburyo guhatana no guhangana byamufashije kwinjira mu bitaramo nka Primus Guma Guma, kuko bwa mbere mu baririmba injyana nawe aririmba ya Afro Beat, bashaka abahanzi babiri gusa, rero byamusabye gukoresha imbaraga nyinshi ndetse birangira atsinze.
Ati: “Abatipe bararirimbaga pe, ku buryo nanjye numvaga ko baririmba koko, ariko nanjye nararirimbaga” Yavuze ko mu guhitamo abahanzi byasabaga ibintu byinshi, hakazamo n’imbogamizi y’imyaka. Ati :” Iyo kondisiyo y’imyaka yaje arinjye bashaka gukuramo, ariko sinari kuvamo, njyewe aho nageze sinahava”
Yagarutse ku ibanga yakoresheje ryo kunamba ku muco, nk’itandukaniro n’abandi bahanzi baririmbaga ibindi. Aha yavugaga indirimbo nka “Twaribohoye, “Iyo twicaranye”, n’izindi. Akongeraho n’indirimbo z’amakipe mu rwego rwo gushaka abafana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Ati: “Uko abandi bakubitaga iz’urukundo, njyewe nakubitaga iz’uburere mboneragihugu.”
Ibyo avuga ko byamufashije kwigarurira imbaga y’abafana ari nabyo byamuharuriye inzira yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere mu ntangiriro za 2013. Si iryo gusa kuko yanitabiriye itangwa ry’ibihembo bya ‘Salax Awards’ abyegukana inshuro eshatu.
Yavuze ko igituma mu myaka irenga 20 akiri umuhanzi ukomeye ari ukubera guhozaho. Yagarutse ku duhigo dutandukanye yaciye, harimo no kuba indirimo ye “Sukura Umujyi” yarabashije gutambuka kuri CNN, mu kigaro Inside Africa.
Iyi ndirimbo yatumye Senderi yegukana igikombe yahawe n’Umujyi wa Kigali. Iki gikombe cyamuhesheje itike yo gutembera muri Afurika y’Epfo na Madagascar. Yaje no gutoranywa mu bahanzi batatu muri Afurika bafite indirimbo zishobora guhoza abana bahuye n’imitingito ku Isi, imyuzure, Jenoside n’ibindi byago.
Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi Nyarwanda babashije kuririmba muri Stade Amahoro ivuguruye yakira abantu ibihumbi 45. Yashimiye iterambere ry’ubuhanzi igihugu kimaze kugeraho gusa anenga itangazamakuru ritagishyira imbaraga mu guteza imbere abahanzi.
Ati: “Abanyamakuru b’ubu barajejenjetse ntabwo bagishyira igitutu ku bahanzi kugirango babone impano nshya. Ubu imbuga nkoranyambaga zirahari, umuntu araza agakubita indirimbo hariya agakundwa.”
Senderi yasohoye indirimbo zigera muri magana abiri mu myaka irenga 30 amaze aririmba. Yishimira imyaka 20 amaze aririmba indirimbo z’uburere mboneragihugu zizira ibishegu.
Uyu muhanzi kandi amaze iminsi mu bitaramo bizenguruka igihugu aho aba ari kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, akaba azagera mu turere 12. Yatangaje ko yiyemeje ko muri buri karera agezemo, azajya afata abana babiri bazi kuririmba, mu rwego rwo kubafasha kuzamura impano.







