Imyaka 28 irashize mu nkambi ya Mudende, hagabwe igitero kigahitana Abutsi b’Abanye-Congo bari muri iyi nkambi iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Ni igitero cyagabwe n’umutwe icyo gihe wiyitaga ALIR (Armée Pour la Libération du Rwanda) waje guhinduka, FDLR, (Forces démocratiques de libération du Rwanda), kuri iyi tariki ya 22 Kanama 2025.
Muri icyo gitero bakoze amahano akomeye ku bantu bari aho, barimo abagore n’abana bishwe hakoresheje intwaro gakondo, gerenade ndetse baranasahura.
Muri iryo joro ryo kuwa 22 Kanama 1997, abari muri uwo mutwe wa ALIR bishe abarenga 1,000, mu basaga 8000 bari muri yo nkambi.
Nyuma y’ayo mahano, abasigaye mu nkambi ya Mudende bimuriwe muzindi nkambi zitandukanye mu gihugu abandi bajyanwa muri Uganda n’ahandi hatandukanye.
Impamvu FDLR Ikwiye kurandurwa
Kuva uyu mutwe urimo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wajya gukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ntiwahwemye guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Uyu mutwe wakingiwe ikibaba na leta ya RDC, mu bihe bitandukanye wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda kandi bigatwara ubuzima bw’abaturage.
Uyu mutwe ukorana ndetse winjijwe mu ngabo za RDC, ushinjwa kwica abasivile by’umwihariko abanye-Congo b’Abatutsi.
Muri Kamena uyu mwaka, U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byashyize umukono ku masezerano y’amahoro, hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke umaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC no kurandura umutwe wa FDLR .
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuwa Gatanu tariki 27 Kamena 2025, i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masezerano n’ibiganiro bigikomeje bya Doha, byose bigamije gutuma umutwe wakomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC urandurwa,amahoro muri iki gihugu n’Akarere akagaruka.






