Tariki ya 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatorika bizihiza Ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya by’umwihariko mu Rwanda, kuri iyi tariki bazirikana amabonekerwa ya Bikira Mariya wiyeretse abakobwa batatu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
Imyaka 44 irashize Bikira Mariya abonekeye abakobwa batatu bigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ubu cyahindutse ‘Groupe Scolaire Mère du Verbe Kibeho; ari bo Alphonsine Mumureke, Anathalie Mukamazimpaka, Marie Claire Mukangango.
Batangiye kubonekerwa kuwa 28 Ugushyingo 1981 kugeza 28 Ugushyingo 1989.
Uko Amabonekera yatangiye
Hari ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981, Mumureke Alphonsine wari mu kigero cy’imyaka 16, yiga mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho, nyuma ya saa sita yabonye ibintu atarigeze abona mu buzima bwe, abonekerwa na Bikira Mariya
Mumureke Alphonsine yagiye kumva yumva ijwi rito rimuhamagara rigira riti “Mwana wanjye”, nawe ntiyazuyaza ahita arikurikirana mu kirongozi cy’inzu, ni ko kubona umugore ufite ubwiza budasanzwe imbere ye.
Mu myambaro yera, n’umwenda w’ubururu yari yitwikirije mu mutwe, Alphonse yamubajije n’ubwoba bwinshi ati “Uri nde?”, uwo mugore yamusubije ko ari Nyina wa Jambo, muri ako kanya Alphonsine yahise asa n’ufashwe n’imbaraga zidasanzwe, yitegereza uwo mugore yibaza uko yageze aho.
Uwo mubyeyi yongeye kumubaza ati “Ni nde ukunda kurusha abandi ?”
Alphonsine ngo yamushubije vuba cyane dore ko yanavukaga mu muryango w’Abakirisitu ati” Nkunda Imana na Bikira Mariya”
Bikira Mariya yashimishijwe n’icyo gisubizo ni ko kumubwira ko azanywe no kumukomeza, ko yumvise amasengesho ye, ati “Ndifuza ko inshuti zawe zikomera mu kwemera”.
Uwo mubyeyi ngo yazamutse ajya hejuru ari nako arembera, Alphonsine nawe akomeza gusenga, ayo mabonekerwa akaba yarabaye mu gihe cy’iminota nka 15.
Bivugwa ko muri ako kanya, Alphonsine yari yemye, atanyeganyega yuzuye imbaraga zidasanzwe. Icyo gihe hari abaketse ko yaba yarozwe.
Ku nshuro ya kabiri, ubwo yari mu cyumba abanyeshuri bararagamo, Bikira Mariya yongeye kumubonekera noneho afite ibara ridasanzwe, ndetse buri wa Gatandatu ayo mabonekerwa akajya akomeza kumubaho.
Ntibyatinze, kuwa 15 Kanama 1982, Bikira Mariya yongeye kwiyereka umukobwa muto w’imyaka 21, witwa Mukamazimpaka Anathalie, amuha ubutumwa burimo amagambo akomeye.
Ngo mbere yuko Anathalie abonekerwa, uyu mukobwa ntiyakundaga ibyo gusenga, akunda kurya ubuzima n’amaraha.
Nathalie nawe yagiye kumva yumva ijwi rimuhamagara riti “Nathalie mwana wanjye” Nawe aramwikiriza, ni ko kongera kumuvugisha amuha ubutumwa bukurikira:
Ati “Nimusenge, nimusenge cyane kuko isi ari mbi. Mukunde cyane ibyo mu ijuru kurusha ibyo mu nsi, kuko biyoyoka vuba cyane. Mu buzima bwawe, uzagomba guhangana n’imibabaro myinshi kandi ikomeye. Nimukanguke kandi muve hasi. Mwitonde. Mugomba guha umwanya uhagije isengesho. Murasabwa kandi kugarukira imigenzo myiza y’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya. Nimugarukire Imana, yo soko y’amazi y’ubuzima”.
Amakuru atangwa n’Ibiro byo ku butaka butagatifu bwa Kibeho, avuga ko uyu mukobwa yanahawe ubundi butumwa bugira buti “Mbabajwe n’uko nza mbasanga mwe mukampunga, ko mbabwira inkuru nziza ntimunyumve, nabaha ubutumwa ntimubwakire.”
Mbabajwe kandi n’ukuntu ibyaha bikomeza kwiyongera kandi byari bikwiye kugabanuka.
Ayo magambo yamuteye ubwoba, ariko yayafashe nk’ubutumwa bukomeye bwanahise bumuhindura, abari bamuzi mbere batangazwa cyane n’ibyamubayeho.
Bikiramariya yakomeje kwiyereka abo banyeshuri, aza no gusanga umukobwa wakundaga Imana witwa Mukangango Marie Claire.
Mu mabonekerwa 15 yahuye nayo kugeza mu kwezi k’Ukuboza 1982, Marie Claire Mukangango nawe yagiye ahabwa ubutumwa bwo kwamamaza ishapure y’ububabare.
Uwo mubyeyi yanamuhishuriye byinshi birimo ko Isi igenda imera nabi cyane, amubwira ko abantu bakwiriye guhinduka no gusenga cyane.
Ayo mabonekerwa afatwa nk’aya mbere akomeye yabaye muri aka gace k’Ibiyaga Bigari akaba yarabaye mu 1981, kandi yagize impinduka nziza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika.
Ibi byatumye i Kibeho hafatwa nk’ahantu hakomeye ndetse hashyirwa mu hantu hahurira abantu benshi mu kwizihiza ayo mabonekera.
Buri tariki 15 Kanama buri mwaka imbaga y’abakirisitu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi, baza i Kibeho kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya no kuzirikana uburyo yabonekeye abo bakobwa batatu.













