Harabura iminsi ibiri gusa ngo Marato Mpuzamahanga ya Kigali ibe ku nshuro ya 21, aho iteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 13 no ku Cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2026.
Iri rushanwa ryitezwemo abasiganwa baturutse mu bihugu birenga 30 byo hirya no hino ku Isi, barimo n’abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bavuga ko bageze kure imyiteguro kandi bizeye kuzitwara neza.
Kuri ubu, aba bakinnyi bamaze ibyumweru bitatu mu mwiherero mu Karere ka Bugesera, aho bari gukorera imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza mu marushanwa.
Muri gahunda yabo ya buri munsi, bazinduka saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo bagatangira imyitozo, mu masaha y’imyitozo nta telefone baba bafite, bongera kuzisubizwa nimugoroba kugira ngo babashe kuvugana n’imiryango yabo.
Mu bazahagararira u Rwanda mu cyiciro cya Full Marathon harimo Hitimana Noël wa APR Athletics Club, Manirafasha Premier wa Sina Athletics Club na Muhitira Félicien wa Nyamasheke Athletics Club.
Mu cyiciro cya Half Marathon na ho hazitabira abandi bakinnyi barimo Nkurunziza Emmanuel, Nimubona Yves na Nizeyimana bo muri APR Athletics Club, hamwe na Niwentwari Pacifique na Ntivuguruzwa Ismael ba Sina Athletics Club ndetse na Nzayisenga wa Police Athletics Club.
Hitimana Noël yavuze ko imyitozo ya mu gitondo ari imwe mu nkingi z’ingenzi zibafasha kwitegura neza, kuko ikirere kiba kimeze neza.
Yagize ati “Imyitozo ya mu gitondo wazindutse igufasha kugirango wakire ‘altitude’ kuberako ikirere kiba ari cyiza, bikanagufasha guhumeka neza. Umunsi w’irushanwa iyo ugeze kubera ko ibyo bintu uba warabyitoje, iyo ugeze mu marushanwa biba byoroshye cyane kubera ko uba ufite uburambe.”
Uretse imyitozo, aba bakinnyi banitondera cyane imirire yabo. Manirafasha Premier yavuze ko muri iki gihe cyo kwitegura bibanda ku kurya imbuto zitanga isukari ifitiye umubiri akamaro ndetse bakarya ibiryo bibaha imbaraga birimo ibijumba, inyama n’amata.
Ati: “Amafunguro mfata nko muri iyi minsi by’umwihariko nk’uko turimo kwitegura twibanda ku mbuto cyane cyane kuko zidufasha kubona amasukari atari kwangiza umubiri, noneho tukaza gufata ku ifunguro rya saa sita ry’ibyo kurya bitera imbaraga, ariho higanjemo ibijumba, tukaza kubonamo ibiterambaraga harimo nk’inyama, nayo mata nayo akaza kuboneka, nibyo bidufasha kugirango dukomeze kwitegura neza dufite umubiri muzima.”
Mu rwego rwo gufasha umubiri gukira vuba nyuma y’imyitozo ikomeye, aba bakinnyi banakoresha uburyo bwo gushyira umubiri muri barafu nyuma yo gukora imyitozo. Manirafasha avuga ko bibafasha kugabanya uburibwe no gutuma bongera kwitegura imyitozo ikurikiraho.
Umutoza wabo, Rukundo Sylvain, avuga ko imyiteguro yagenze neza kandi ko ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ari icyizere abakinnyi bifitiye.
Yagize ati “Ukuntu bimera muri siporo iyi yacu dukora, ni siporo isaba icyizere no gukora cyane, iyo umukinnyi yiyizeye ubwabyo ni itsinzi ya mbere.”
Muri iyi minsi ya nyuma, gahunda y’imyitozo yibanda ku kongera imbaraga, kunoza umuvuduko no kubaka ubushobozi bwo kwihangana mu ntera ndende. Ibi bikorwa bikurikiranwa n’abatoza ndetse n’abaganga b’ikipe kugira ngo abakinnyi bazagere ku munsi w’isiganwa bafite ubuzima bwiza.
Marato Mpuzamahanga ya Kigali izatangirana n’amarushanwa y’abatarabigize umwuga ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena, mu gihe abasiganwa babigize umwuga bazahatana ku Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2026.
Mu mwaka ushize wa 2025, irushanwa nkiri ryitabiriwe n’abasaga ibihumbi 13, rikaba ryarabaye ku nshuro ya kabiri rifite urwego rwa Global Elite Label Status, kimwe mu bimenyetso byerekana ko rikomeje kwiyubakira izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga.













