Mu gihe indwara y’ibisazi by’imbwa ikomeje gufatwa nk’imwe mu ndwara zititabwaho uko bikwiye mu bihugu byinshi, u Rwanda rwafashe icyemezo gikomeye cyo kuyirandura burundu bitarenze umwaka wa 2030. Ni intego ishingiye ku kurengera ubuzima bw’abaturage n’amatungo, binyuze mu gukumira iyi ndwara hakiri kare.
Indwara y’ibisazi by’imbwa iterwa na virusi yibasira ubwonko, ikaba yandurira cyane cyane mu kurumwa n’imbwa idakingiwe. Iyo umuntu amaze kugaragaza ibimenyetso by’iyi ndwara, akenshi birangira apfuye, aho imibare igaragaza ko abarenga 99% by’abanduye bayitakaza ubuzima. Ibi bituma ifatwa nk’indwara ikomeye cyane, ariko ishobora kwirindwa mu buryo bworoshye nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.
Imwe mu ngamba z’ingenzi u Rwanda rwashyizeho ni ugukingiza imbwa zose buri mwaka. Ibi kandi bishimangirwa n’iteka rya Minisitiri nº009/11.30 ryo ku wa 18 Ugushyingo 2010, rigena ko buri muntu utunze imbwa agomba kuyikingiza indwara y’ibisazi nibura rimwe mu mwaka. Ni itegeko rigamije kurinda abantu, amatungo ndetse n’ibidukikije muri rusange.
Abashinzwe ubuzima bw’amatungo bagaragaza ko gukingiza imbwa ari bwo buryo bwizewe bwo guca burundu uruhererekane rw’ubwandu. Imbwa idakingiwe ishobora kwandura igihe icyo ari cyo cyose, hanyuma ikanduza abantu n’andi matungo, bikaba byagira ingaruka zikomeye ku buzima rusange.
Ni muri urwo rwego, abaturage bose basabwa kugira uruhare rugaragara muri uru rugamba, bakingiza imbwa zabo ku gihe kandi bagakurikiza amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe. Ibi bizafasha kugabanya ibyago byo kwandura no gukumira burundu iyi ndwara ishobora kwica mu buryo bwihuse.
Urugamba rwo kurandura ibisazi by’imbwa si urw’inzego za Leta gusa, ahubwo ni inshingano ya buri wese. Iyo buri muturage yitwaye neza, akingiza amatungo ye kandi akirinda, u Rwanda rushobora kugera ku ntego rwihaye yo kuba igihugu kitakirangwamo na gato indwara y’ibisazi by’imbwa mu 2030.





