sangiza abandi

Ingabo za Uganda zashimye ubumwe zifitanye n’iz’u Rwanda

sangiza abandi

Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yashimye imikoranire n’ubufatanye buri hagati y’ingabo za Uganda, UPDF n’iz’u Rwanda, RDF.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama uyu mwaka, mbere yuko hatangira umukino wa gishuti uhuza Ingabo z’u Rwanda, RDF diviziyo ya kabiri n’iza Uganda, UPDF, diviziyo ya kabiri.

Ni umukino wabereye mu karere ka Musanze, kuri Sitade Ubworoherane.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice ni umwe mu bitabiriye uyu mukino uhuza ingabo z’ibihugu byombi.

Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri mu ngabo za Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yashimye urugwiro bakiranywe.

Ati “Ndashaka gushimira abateguye , abatwakiriye, ku bwo kutwakirana urugwiro, kuduha ibyishimo, no kuduha ikaze. Turabanezerewe cyane.”

Yakomeje agira ati “Turi hano kugira ngo duhamye guhuza kwacu ,UPDF,RDF.  Umukino w’umupira w’amaguru tugiye gukina ntabwo ari ukureba gusa ngo ni nde uri butsinde ahubwo RDF na UPDF gutsinda byerekana umubano wagutse, umaze gutera imbere ku bayobozi bacu bakuru, Umugaba w’Ikirenga akaba na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na Muzehe wacu K. Museveni Yoweli kandi mbagezaho intashyo z’umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.”

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, nawe yahaye ikaze abagize ingabo za Uganda, ababwira ko bakwiye kwisanga kuko ari iwabo.

Yongeyeho ko ashima umubano n’ubufatanye bwakunze kuranga impande zombi mu myaka yashize kandi n’ubu ukomeje.

Maj Gen Alex Kagame yavuze ko ingabo z’ibihugu byombi zizakomeza umubano, hakorwa ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino.

Ati “Uyu munsi birenze gukina umupira w’amaguru. Intego nyamukuru ni ugushimangira ubushuti .”

Yashimiye ingabo za Uganda ku bwo kwemera ubutumire bwo kuza gukina uyu mukino, asaba gukomeza gushyira hamwe mu kubaka ahazaza h’umutekano w’ibihugu.

Ati Mureke dukomeze kwiyubakira kurushaho umutekano n’ikizere cy’ahazaza h’ibihugu byacu.”

U Rwanda na Uganda bisanzwe ari inshuti ndetse bisangiye amateka.

Muri Kamena uyu mwaka ingabo zombi bahuriye mu nama y’iminsi itatu mu Karere ka Nyagatare, igamije kwiga ku ishusho y’umutekano, gushaka ibisubizo by’ibibazo by’abaturiye imipaka no gukaza umutekano ku mupaka w’ibihugu byombi.

Photos:

[fluentform id="3"]