sangiza abandi

Inkuru y’umukobwa wabeshywe kurongorerwa i Kigali n’uwari umukunzi we

sangiza abandi

Umusore wo mu Mujyi wa Kigali, yatekeye umutwe umukobwa bakundana , amubeshya ko afite aho bazaba nyuma yo gukora ubukwe , bajya kurazwa ku biro by’Akagari ka Rwampara bagifite n’ibirongoranwa byabo.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare, 2026.

Asobanurira umunyamakuru wa TV1 agahinda ke, uyu mukobwa, yavugaga ko  yakundanye n’uwo musore ndetse baza gusezerana mu Murenge ku wa Kane tariki 12 Gashyantare, 2026, mu Karere ka Kamonyi.

Uyu mukobwa avuga ko uwo musore yari yaramubwiye ko yakodesheje inzu mu Mujyi wa Kigali ngo ahitwa mu Kanogo ariko yatunguwe no gusanga byari ikinyoma .

Ati ” Mu by’ukuri ibyambayeho , twageze inaha mu masaha ya saa kumi n’ebyiri , ( mu mujyi wa Kigali). Umuntu yamenyeshaga ko inzu yayibonye i Nyamirambo, ari nayo abamo . Yambwiraga ko ari i Nyamirambo mu Kanogo, ndabyemera.”

Uyu mukobwa avuga ko yari yaherekejwe n’umubyeyi wamuherekeje ( Marraine), ariko babeshywe n’uwo musore kuko yabazengurukije akabajyana mu kabari bafite ibirongoranwa, birimo amajerekani arimo inzoga n’imyenda.

Ati “Twaje nk’abageni atwakirira mu kabari, tubona biraducanze amasaha angahe arashira. Tumubajije aratubwira ngo ‘nagira ngo nkumenyereza abandi banyambariye, ubundi dusubire inyuma.”

Nyuma yo gusererezwa n’uwo wari umukunzi we, bagiye kurara mu Kagari .

Ubuyobozi bw’Akagari bwabajije uwo mukobwa icyifuzo cye asubiza ko ” yifuza gusubira iwabo ” .

Ni mu gihe umusore we yavugaga ko yari afite gahunda yuko yazasubiza mu cyaro umugore we.

Photos:

[fluentform id="3"]

One Response

  1. hhhh
    ahaa@ ibyikigari ni denger kbs.
    Ko wagirango iyo nkumi niyo mu kinyajan cya 10 mbere ya Yesu.
    Ukajya kubana n’umuntu utazi.
    Ni hatari kbs.