Ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR , ryatangaje ko amatorero yaryo arenga 2171 afunzwe kubera kutuzuza ibisabwa.
Byatangajwe mu kiganiro iri torero ryahaye itangazamakuru mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85, iri torero rimaze rishinzwe mu Rwanda.
Ni ibirori bizaba ku wa 20 Ukuboza 2025, bibere mu Ndembo zitandukanye z’iri torero, ariko ku rwego rw’Igihugu bikazabera ku kicaro gikuru cy’iri torero kiri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali.
Hashize igihe Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ,RDB, rukora igenzura ku nsengero zitujuje ibisabwa, aho insengero n’imisigiti bitujuje ibisabwa yagiye ifungwa,igasabawa kubyuzuza.
RGB yavugaga ko insengero 9.171 zafunzwe kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko zitarafungurwa ariko yizeza ko zimwe zishobora gufungurwa vuba bijyanye n’uko zuzuza ibisabwa.
Agaruka ku kiri gukorwa ngo izi nsengero hafi ibihumbi bibiri zidakora , zikore mu buryo bwemeye, Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Rutagarama Eugène, yavuze ko ubusanzwe iri torero rigizwe n’amatorero ibihumbi bitatu.
Yongeyeho ko nyuma y’igenzura rya RGB, risaba amatorero kubanza kuzuza ibisabwa, ubu amatorero arenga 2000 yafunzwe ariko ibiganiro bikomeje harebwa uko ayafunzwe , yakuzuza ibisabwa agakomeza gukora.
Ati ” Itorero ADEPR ubusanzwe rifite amatorero 3141. Uyu munsi izifunguye ni 970. Murumva ko izirenga 2000 zifunze, ntabwo zujuje ibisabwa. Ariko turi mu rugendo rwo kugira ngo zuzuze ibisabwa kandi tubirimo neza.”
Yakomeje agira ati ” Ariko nka twe hari uruhare twakoze, dushima ko muri ibyo 3141,nibura 1134, dukwiriye kuyahuza n’andi agafatanya imbaraga, noneho tukubaka itorero rishyitse. Urumva ko asigaye hafi ibihumbi 2000 turi mu nzira yo kugira ngo yuzuze ibisabwa. Inzego bwite za leta turi gufatikanya, twizeye ko tuzuza ibisabwa, yose agakora.”
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaie, avuga ko hari andi 27 yamaze kuzuza ibisabwa, hari andi nayo biteganyijwe ko azemererwa nyuma yo gusurwa , agahabwa icyangombwa cyiyemerera gukora.
Ati ” Dushimira n’abakirisitu turi gufatinyaka kugira ngo turebe ko twuzuza ibisabwa, ngo yongere akore neza.”
Kuva mu 2024, RGB yakoze ubugenzuzi bwihariye mu miryango ishingiye ku myemerere (insengero n’imisigiti) harebwa iyubahirizwa ry’amategeko n’ibijyanye n’imiyoborere.
Isesengura ryasize imiryango 21 yambuwe ubuzimagatozi bitewe n’impamvu zitandukanye mu gihe inyubako z’insengero n’imisigiti 13.770 byagenzuwe 9.171 muri zo zirafungwa kubera kutubahiriza ibiteganywa n’amategeko.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard mu Ugushyingo uyu mwaka, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ko yagiranye ibiganiro n’abahagarariye amadini n’amatorero byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko n’amabwiriza no kunoza imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere.
By’umwihariko, ibiganiro byibanze ku kurwanya ibibazo bigaragara mu miyoborere no mu nyubako zikoreshwa n’iyi miryango mu bikorwa byo gusenga.
Yagaragaje ko hari insengero nke zamaze gufungurirwa nyuma yo kuzuza ibisabwa, bakaba bamaze kubona ubusabe bw’imiryango 84 by’abujuje ibisabwa basaba gufungurirwa ariko 15 yasabwe gusubira inyuma bakuzuza neza ibyo basabwa mu gihe 68 ibyangombwa byayo bikiri kwigwaho.







