Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries/ Zion Temple Celebration Center , buyobowe na Dr. Apôtre M. Paul Gitwaza , bwatangaje ko urugendo rwa gihanuzi rwo kujya muri Israel rwari ruteganyijwe kuva tariki ya 4-13 Werurwe 2026, rwamaze gusubikwa kubera umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwo hagati.
Ibihugu bya Israel , Amerika na Iran kuri ubu birahanganye mu ntambara irimo n’ibisasu bya Misile na drone z’intambara ndetse iyi ntambara yototeye n’ibindi bihugu bituranye na byo.
Mu butumwa ubuyobozi bw’iri torero rya AWM/ ZTCC bwashyize hanze, buvuga ko urugendo rwa gihanuzi rujya muri Israel rwabaye rusubitswe kubera umutekano .
Bugira buti ” Ubuyobozi bwa Authentic World Ministries buramenyesha abantu bose bari biyandikishije kujya mu rugendo rwa gihanuzi rwari ruteganyijwe kuva tariki ya 4-13 Werurwe 2026, rujya muri Israel ko rwasubitswe ku bw’impamvu y’umutekano. “
Iri torero ryavuze ko rizabamenyesha igihe urwo rugendo ruzasubukurirwa .
Urugendo rwo muri Israel rutegurwa n’itorero Zion Temple Celebration Center /Authentic Word Ministries riyoborwa na Apôtre Dr. Paul Gitwaza, rufatwa nk’urugendo rutagatifu , rufite intego zikomeye mu rwego rw’umwuka n’iyigisha.
Intego nyamukuru ni ugufasha abakirisitu kwibonera n’amaso yabo ahantu basoma muri Bibiliya.
Usibye iby’umwuka, Gitwaza akunze gushishikariza abayoboke be kwigira ku budasa bwa Isiraheli mu bijyanye n’ubuhinzi, ikoranabuhanga, n’uburyo biyubatse nyuma y’ibihe bikomeye.






