sangiza abandi

Intumwa ya EU igiye kugirira uruzinduko muri RDC n’u Rwanda

sangiza abandi

Intumwa yihariye y’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu karere k’ibiyaga bigari, Ambasaderi Johan Borgstam agiye kugirira uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda, rugamije gushakira akarere amahoro.

Ambasade ya EU muri RDC yatangaje ko guhera tariki ya 8-10 Ukwakira 2024, Ambasaderi Johan Borgstam aba ari i Kinshasa, aho azahura n’abayobozi bahagarariye Leta ya RDC mu biganiro bya Luanda bibahuza n’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko biteganyijwe ko azahura na Perizida Félix Tshisekedi aho bazaganira kubiganiro biri kubera Luanda na Nairobi.

Nava muri RDC, Amb. Borgstam azerekeza mu Rwanda aho biteganyijwe ko mu byo azaganiraho n’abayobozi bo mu Rwanda harimo ibiganiro bya Luanda byo kugarura amahoro mu karere.

Ambasaderi Borgstam yatangiye inshingano tariki ya 1 Nzeri 2024. Aho Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi wamusabye gutanga umusanzu wo gukemura umwuka mubi uri mu karere k’ibiyaga bigari, bishingira ku kurandura impamvu muzi zitera umutekano muke.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]