Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, yakiriye itsinda ry’intumwa z’u Rwanda n’iza DR Congo, mu biganiro byanyuma bigamije gusuzuma gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF).
Umujyanama wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko ubu bufatanye bugamije guteza imbere ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Ati “ Gushyira imbaraga mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi bizibanda mu bijyanye n’ingufu, ibikorwaremezo, uruhererekane rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuzima, ubukerarugendo n’ubucuruzi buzahanga akazi no gutanga serivisi zitandukanye.”
Massad Boulos avuga ko Ibiganiro bigamije gusuzuma gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF) izarushaho kwimakaza amahoro ndetse no kugirira umumaro abantu babarizwa muri miliyoni bo mu Karere k’Ibiyaga bigari, bafasha sosiyeti kwiyubaka no gusangira ubukungu.
Massad Boulos, yaherukaga kuganira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ iyi gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu Karere (REIF).
Muri Mata uyu mwaka, u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano agena “amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu” azafasha akarere kubyaza umusaruro amahirwe kifitemo.”
Aya masezerano akazarushaho guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi .






