sangiza abandi

Inzobere mu kubungabunga amateka n’inzibutso muri Afurika n’u Burayi ziri mu rugendoshuri mu Rwanda

sangiza abandi

Mu Rwanda hateraniye abarenga 50 baturutse mu bihugu 13 byo muri Afurika bakora mu ngoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka aho bari gusura ahantu hatandukanye hibanda ku mateka n’umurage, mu rwego rwo kungukira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu kubungabunga no gusigasira amateka.


Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rwakiriye The Museums Lab 2026, ihuza abanyamwuga bakora mu ngoro ndangamurage n’ahantu ndangamateka, hagamijwe kungurana ubumenyi n’ibitekerezo ku buryo amateka yakoreshwa mu kubaka ahazaza.

Abitabiriye iyi gahunda bazamara iminsi itandatu mu Rwanda, aho basura ingoro ndangamurage n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo bamenye uburyo u Rwanda rubika, rwigisha kandi rukoresha amateka mu gusigasira umurage.

Fidelia Serwaa Ametwee ukomoka muri Ghana, yavuze ko gusura ahantu ndangamateka bituma umuntu amenya ibintu mu buryo burenze ibyo yakwiga mu nyandiko.

Ati: “Iyo ugeze ahantu habereye amateka cyangwa ku rwibutso, ubona ishusho yagutse y’ibyabaye. Ahantu ndangamateka n’inzibutso akenshi hatanga amakuru arambuye adakunda kuboneka ahandi.”

Ku ruhande rwa Pal Omholt-Jensen ukomoka muri Noruveje, iyi gahunda ni umwanya wo guhuza abanyamwuga bo mu bihugu bitandukanye no kureba ibyo bashobora gukorera hamwe.

Ati: “Dufite byinshi byo gusangira hagati y’inzego n’ibigo byo mu Burayi na Afurika, ariko nshishikajwe no kugira imikoranire n’abagenzi banjye bo mu bigo byo mu Rwanda by’umwihariko i Kigali.”

Iyi porogaramu imaze imyaka itandatu itegurwa n’ingoro ndangamurage yo mu Budage ku bufatanye n’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Umuyobozi w’iyi gahunda, Meryem Korun, yavuze ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishingiye ku gitekerezo cyo kubaka ahazaza hashingiwe ku mateka.

Yasobanuye ko gukorana n’ingoro ndangamurage ndetse n’ahantu ndangamateka bifasha abantu gusubira ku mateka, kuyasobanukirwa no kuyifashisha mu gutekereza ku hazaza hahuriweho.

Ati: “Tugomba guhora twisuzuma ku buryo tuvuga amateka ndetse n’uburyo tuyumva. Tugomba gukoresha ayo mateka nk’isoko yo kudufasha gusobanukirwa n’ejo hazaza dusangiye.”

Mu gutangiza The Museums Lab 2026, abayitabiriye basuye Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi y’u Rwanda. Mu minsi itandatu bazamara mu gihugu, biteganyijwe ko bazakomereza ku zindi ngoro ndangamateka n’inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri hirya no hino mu gihugu.

Amb. Masozera Robert, Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, yavuze ko kwakira iyi gahunda atari ugutanga amahirwe gusa ku banyamahanga yo kumenya u Rwanda, ahubwo ko ari n’umwanya wo guhuza abanyamwuga b’Abanyarwanda na bagenzi babo bo ku rwego mpuzamahanga.

Ati: “Ntabwo ari ukuvuga ngo reka twakire iyi porogaramu mpuzamahanga ikomeye, ahubwo tuba tunashaka ko nk’u Rwanda twinjira mu ruhando rw’abakora cyangwa abazobereye mu bikorwa bivuga ku mateka n’umurage.”

Yavuze ko abitabiriye iyi gahunda bazagira amahirwe yo kumenya u Rwanda n’Abanyarwanda, ariko na rwo rukagira ibyo rwigira ku bindi bihugu.

Kuva The Museums Lab yatangira gukorerwa muri Afurika, imaze kubera mu bihugu bine, u Rwanda rukaba igihugu cya gatanu. Muri uyu mwaka, abayitabiriye barenga 50 baturuka mu bihugu 31 byo hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi w’iyi gahunda Meryem Korun Yasobanuye ko gukorana n’ingoro ndangamurage ndetse n’ahantu ndangamateka bifasha abantu gusubira ku mateka, kuyasobanukirwa no kuyifashisha mu gutekereza ku hazaza hahuriweho.

Inzobere mu kubungabunga amateka n’inzibutso muri Afurika n’u Burayi ziri mu rugendoshuri mu Rwanda aho zizasura inzu ngangamurage zinyuranye

Photos:

[fluentform id="3"]