Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Bimukira mu Rwanda (IOM) ryatanze amashyiga ya gaz yo gucana izwi nka (Liquefied Petroleum Gas: LPG) ku mashuri arindwi yo mu Rwanda.
Ibi bikoresho byatanzwe ku bufatanye n’ikigo cyo mu Buyapani, Jibu Gas One Ltd, aho Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Kazuya Nakajo yitabiriye iki gikorwa.
Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu zisukuye no kurengera ibidukikije.
Uyu mushinga kandi wagejeje ubutumwa ku bantu barenga 30.000, bubakangurira gukoresha ingufu zisukuye, kubungabunga ibidukikije no kongera ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’ibiza kamere mu Rwanda.
U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ijyanye no kugeza ku baturage amashanyarazi n’ubundi bwoko bw’ingufu butangiza.
Biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2026 uzarangira hatanzwe imbabura ibihumbi 25 zidakoresha inkwi cyangwa ibikomoka ku bihingwa n’izindi ibihumbi 200 zirondereza ibicwanwa.
Ni ibikorwa bizatwara arenga miliyari 10,24 Frw. Ni imbabura zizasanga izindi 1.719.701 zabarurwaga ubwo umwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 watangiraga.
Mu gukomeza guteza imbere ingufu zitangiza kandi uyu mwaka uzarangira hagenzuwe imbabura 2.500 zigezweho, harebwa koko ko zikora neza ndetse zujuje ubuziranenge kurusha izisanzwe.
Ziziyongera ku zirenga ibihumbi 73 byavugwaga ko zamaze kugenzurwa ubwo uyu mwaka w’ingengo y’imari watangiraga.
Muri uyu mwaka kandi biteganyijwe ko uzarangira ibigo by’amashuri 25 byo mu Rwanda bihawe amashyiga agezweho afasha mu kubungabunga ibidukikije. Ni igikorwa kizashorwamo miliyari 2,9 Frw.
Ibigo by’amashuri 19 kandi bizahabwa gaz yo gucana izwi nka (Liquefied Petroleum Gas: LPG). Ni igikorwa kizashorwamo miliyoni 760 Frw. LPG eshanu zizahabwa abo mu Karere ka Rubavu, i Rutsiro hatangwe imwe, i Nyabihu eshanu, abo mu Ngororero bahabwe ebyiri mu gihe mu i Musanze ari eshatu n’i Burera ari eshatu.









