Ishimwe Clement yifurije umugore we Butera Knowless isabukuru nziza y’umunsi w’amavuko, amugaragariza urukundo n’ishimwe amufitiye.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Ishimwe Clement yavuze ko yishimira cyane uburyo Butera Knowless ari umugore n’umubyeyi, amusabira ko umwaka mushya w’ubuzima umubera uw’ibyishimo n’imigisha.
Yagize ati: “Isabukuru nziza rukundo rwange! Urakunzwe birenze igipimo, kandi nyuzwe cyane n’uburyo uri umugore n’umubyeyi mwiza.”
Yakomeje agira ati: “Uyu mwaka mushya uzakubere uw’urukundo rudashira, ibyishimo n’imigisha myinshi. Imana ikomeze kukurinda, ikwibutsa ko uri umukobwa wayo ikunda bihebuje.”
Ishimwe Clement yasoreje ubutumwa bwe avuga ko we n’abakobwa babo bakunda cyane Butera Knowless.
Ati: “Abakobwa bacu nanjye turagukunda cyane.”









