Umunyamideli uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda, Isimbi Model yashyize hanze ko we n’umugabo we Shaul Hatzir benda kwibaruka.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Mutarama 2026, mu butumwa buherekejwe amafoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.
Ubu butumwa bwe yifashishije amagambo yo muri Bibiliya, mu gitabo cya Yeremiya umurongo 1, ibice 12, agira ati “ Maze Uwiteka arambwira ati Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugira ngo ndisohoze!”
Bidatinze kandi umugabo wa Isimbi, Shaul Hatzir, ufite inkomoko mu Misiri abinyujije ahaca ubutumwa bw’amasaha 24 kuri Instagram yashimiye umufasha we.
Ati” Mbega urugendo rurerure ariko rwiza. Ndakunezerewe rukundo rwanjye.”
Isimbi Model w’imyaka 35 y’amavuko ni umwe mu bagore bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga zo mu Rwanda by’umwihariko akaba na rwiyemezamirimo.
Yashakanye na Shaul Hatzir mu myaka ine ishize, gusa muri iyi myaka yose ntibahwema kwerekana urwo bakundana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu bihe bitandukanye umugabo wa Isimbi yagiye amuha impano z’imodoka zo mu bwoko bwa Ranger Rover, nk’uburyo bwo kumugaragariza urwo amukunda.
Isimbi agiye kwibaruka ubuheta kuko yari asanzwe afite umwana w’umuhungu yabyaye mu bukumi bwe mbere y’uko ashakana na Hatzir, nawe usanzwe afite umwana w’umukobwa mukuru.





