sangiza abandi

Israel Mbonyi yasigiye ibyishimo imitima y’abanya- Tanzania barenga ibihumbi 10

sangiza abandi

Israel Mbonyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ibyishimo bisendereye mu gitaramo cya kabiri yakoreye muri Tanzania, ku cyumweru tariki ya 3 Ukwakira, kitabiriwe n’abagera ku bihumbi 11.

Iki gitaramo cya kabiri yagikoreye ahitwa ‘Leaders club’, gikurikira icyo yakoze kuwa gatandatu, tariki ya 2 Ukwakira ahitwa Mlimani City, cyahuje abari mu rwego rw’aba VIP barimo abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusanjye.

Ni inshuro ya mbere Israel Mbonyi yarataramiye mu gihugu cya Tanzania, ndetse ibitaramo bye byagenze neza cyane kuko icya kabiri kitabiriwe n’abagera ku bihumbi 11, uyu mubare uruta uwabitabira igitaramo cye i Kigali, cyane ko n’amatike yari yashize mbere y’iminsi ny’irizina y’igitaramo.

Uyu muhanzi uririmba indirimbo ziramya ndetse zihimbaza Imana, yataramiye muri Tanzania nyuma y’ibindi bihugu birimo Uganda, Kenya, Ubwongereza, Ububiligi ndetse akaba ategerejwe mu gitaramo azakorera muri Afurika y’Epfo.

Israel Mbonyi ukunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Umukunzi’, ‘Nina Siri’, ‘Urwo Rutare’ n’izindi, aherutse gutangaza ko azataramira Abanyarwanda kuri noheri, tariki ya 25 Ukuboza 2024, mu gitaramo yise ‘Icyambu gatatu” ntacyo kitabirwa ku mubare wo hejuru.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]