sangiza abandi

Israel yafatiye ingamba abaturage b’ibihugu bitanu bya Afurika biromo n’u Rwanda

sangiza abandi

Guverinoma ya Israel yashyizeho amabwiriza mashya agenga ingendo ziva mu bihugu bimwe byo muri Afurika nyuma y’impungenge zatewe n’ubwiyongere bw’icyorezo cya Ebola mu bice bimwe bya Afurika y’Iburasirazuba.

Mu bihugu byashyiriweho  ayo mabwiriza harimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Sudani y’Epfo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe ku wa 10 Kamena 2026 n’Urwego rwa Israel rushinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka, sosiyete zose z’indege zasabwe kutemerera abaturage b’ibi bihugu kwinjira mu ndege zerekeza muri Israel.

Izi ngamba kandi zireba n’abaturage b’ibindi bihugu bose baba barasuye kimwe muri ibi bihugu bitanu mu minsi 21 ibanziriza urugendo rwabo rugana muri Israel.

Iryo tangazo rigira riti “Kubera icyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira, guhera igihe mwakiriye iri tangazo, murasabwa kutemerera kugenda mu ndege zerekeza muri Israel abagenzi b’abanyamahanga bujuje ibisabwa bivugwa muri aya mabwiriza.”

Nk’uko ubuyobozi bwa Israel bubivuga, umuntu wese utari Umunya-Israel cyangwa umuturage uhoraho wa kiriya gihugu, kandi akaba yari aherutse gusura kimwe muri bihugu byashyiriweho ingamba, agomba kwangirwa kwinjira mu ndege igana muri icyo gihugu.

Guverinoma ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko aya mabwiriza atareba abaturage ba Israel cyangwa abafite uburenganzira bwo kuhatura burundu.

Yagize iti “Mu rwego rwo gukuraho urujijo, aya mabwiriza ntabwo areba abaturage ba Israel cyangwa abafite uburenganzira bwo kuhatura. Turabashimira ubufatanye no kuyubahiriza.”

Israel ntiratangaza igihe aya mabwiriza azamara yubahirizwa, gusa yavuze ko azajya asubirwamo hashingiwe ku buryo icyorezo cya Ebola kizaba gihagaze mu bihugu birebwa n’izi ngamba.

Kugeza ubu Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda.

Photos:

[fluentform id="3"]