Inama y’Urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe kugenzura imikorere y’ibinyamakuru n’imiyoboro y’itumanaho (CSAC), ryatangaje kumugaragaro ko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibujijwe gutangaza inkuru zirimo Joseph Kabila nabo mu ishyaka rye rya PPRD.
Iki cyemezo cyatangajwe n’umuyobozi wa CSAC, Christian Bosembe, rigira riti “Ubu birabujijwe ku itangazamakuru gutangaza, gutanga umwanya cyangwa gusuzuma amagambo y’abayobozi ba PPRD. Ndetse n’ijambo ry’uwahoze ari Perezida, Joseph Kabila, ntabwo rigomba gusakazwa.”
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Joseph Kabila amaze iminsi agirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’inzego zitandukanye bakorera mu mujyi wa Goma, ibyo we yise ko ari ibiganiro bigamije kugarura amahoro muri RDC.
Nyuma yiri tangazo umuvugizi wa AFC/M23, Lawrance Kanyuka yavuze ko iki cyemezo kitareba ibitangazamakuru bikorera muri Kivu y’Uburasirazuba, ahasanzwe hagenzurwa n’uyu mutwe ari naho Joseph Kabila ari ubu ngubu.
Kugeza ubu, abayobozi b’ishyaka PPRD cyangwa Joseph Kabila ubwe ntibaragira icyo batangaza ku mugaragaro kuri iri tangazo. Gusa bamwe mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu bari kuvuga ko byafatwa nko kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru.







