Junior Rumaga yatangaje ko ageze kure imyiteguro y’ibitaramo by’iserukiramuco ry’ubusizi n’ubuhanzi yise ‘Siga Art Festival’ azatangirira mu Karere ka Huye.
Iri serukiramuco ry’ubuhanzi bushingiye ku muco rigiye kuba ku nshuro ya mbere, aho ku ikubitiro rizahera mu Karere ka Huye, kuva tariki ya 19-21 Werurwe 2026.
Muri iri serukiramuco rizazenguruka uturere twose tw’igihugu rizasusurutswa na bamwe mu bahanzi bafite amazina azwi mu muziki Nyarwanda barimo; Massamba Intore, Element Eleeh, Riderman,Mani Martin, Bwiza, Juno Kizigenza.
Haza hari itsinda ry’abasizi bafashwa na Junior Rumaga ryitwa ibyanzu ndetse n’abanyarwenya ba Gen – Z Comedy Show, umuhanzi Alyn Sano, Diez Dola, Christopher n’abandi benshi.
Junior Rumaga ku mugoroba wo ku wa Kane, ubwo yari mu iseka rusange rya Gen-Z Comedy, yavuze ko impamvu yahisemo gutangirira ibi bitaramo mu Karere ka Huye ari uko ari igicumbi cy’ubuhanzi mu Rwanda, bityo bizaba ari amata azaba abyaye amavuta.
Ati “Burya ubuhanzi nyirizina butangirira i Huye ku musozi wa Kiruri, kuko ubuhanzi dufite buturuka ku busizi, ndavuga ubuhanzi nserukarubuga; amazina y’inka, abacuranga inanga, ababyina, bose bagiye babyina ibitekerezo byaturutse ku busizi.”
Yakomeje agira ati “Guturutsa ibintu kuri nyina rero ntako bisa, niba uwo musozi uri muri Huye ibintu bigatangirira i Huye, nibwira ko ni ikintu kinini.”
Umusizi Junior Rumaga avuga ko abifuza kuzitabira iri serukiramuco bashyizwe igorora kuko icyo basabwa ari ubushake bwo kwitabira.
Yakomeje asaba Abanyarwanda kumushyigikira muri iri serukiramuco.
Ati “Ndasaba guturuka ku muntu ku giti cye, urugo, umuryango, umudugudu kuzamuka kugera ku gihugu, iki kintu mureke tukibe inyuma, iki kintu ntabwo ari Siga Rwanda, iki kintu ntabwo ari Ministeri y’Ubuhanzi ikirimo, iki kintu ntabwo ari inteko y’Umuco, iki kintu ni icyacu kubona ubuhanzi bwacu mu bana bacu, gushyigikira ubuhanzi bwacu mu bana bacu, mushyigikire Siga Art Festival.”
Muri Mutarama 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Huye yahaye Junior Rumaga umusozi wa Kiruri ufatwa nk’igicumbi cy’ubusizi ugirango awubyaze umusaruro binyuze muri sosiyete ye Siga Rwanda.
Rumaga yiyemeje kujya ategurira kuri uyu musozi Iserukiramuco ngarukamwaka.

Reba ikiganiro twagiranye na Junior Rumaga





