sangiza abandi

Juno Kizigenza yashyize hanze “Funk Sauce”, indirimbo nshya yakoranye na Afrofuture

sangiza abandi

Umuhanzi Nyarwanda Juno Kizigenza yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Funk Sauce (Wagwan)”, yafatanyije na Afrofuture, ikaba ari iya mbere mu mushinga w’indirimbo witwa “BAL’ING ON THE CONTINENT”.

“Funk Sauce” ni indirimbo ivanga injyana ya Afropop na Funk, ikomatanya umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba n’uw’Afurika y’Iburengerazuba. Iyi ndirimbo yakozwe na Santana Sauce, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Gad.

Uyu mushinga wa “BAL’ING ON THE CONTINENT” watangijwe na Afrofuture nyuma y’urugendo yakoranye na Shampiyona ya Basketball muri Afurika (BAL) muri shampiyona yayo ya gatanu (sesion5), aho yahuye n’abahanzi n’abatunganya umuziki bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Afrofuture ivuga ko uyu mushinga ugamije guhuza abahanzi bo mu bice bitandukanye bya Afurika, guteza imbere ubufatanye no gukoresha umuziki nk’uburyo bwo guteza imbere Basketball ku mugabane wa Afurika.

“Funk Sauce” ni yo ndirimbo ya mbere yashyizwe hanze muri uyu mushinga, ikaba yarasohokanye n’amashusho yayo kuri YouTube.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]