Urubanza rwa Félicien Kabuga, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukomeje kuzamo urujijo nyuma y’imyaka ibiri rumaze ruhagariswe kubera ko uburana afite uburwayi bukomeye.
Mu kwezi kwa Kamena 2023, Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT), rufite icyicaro i La Haye mu Buholandi, rwemeje ko Kabuga atakimeze neza ku buryo yakomeza kuburana.
Icyo gihe yari afite imyaka 90, gusa afite intege nke, cyane ko yifashishaga n’intebe y’abamugaye ndetse n’urubanza kurukurikirana byabaga bigoye.
Urukiko rwaje gufata icyemezo cyo guhagarika urubanza rwe agakomeza gukorerwa ibimeze nko kuburana ariko ku buryo atazahanwa ariko nanone ubutabera bugatangwa.
Kuva icyo gihe, Kabuga yari agifungiye muri gereza y’Umuryango w’Abibumbye i La Haye, akurikiranwa n’abaganga, mu gihe urukiko rukomeje gushakira igisubizo ikibazo cye.
U Buholandi, ari naho aherereye bwavuze ko butazamureka ngo agume ku butaka bwabo, mu gihe n’ibindi bihugu by’i Burayi nabyo byanze kumwakira.
Ku wa 9 Nzeri 2025, Ubushinjacyaha bwashyikirije Urukiko ubusabe bwo kurekura by’agateganyo Kabuga, agasubizwa mu gihugu cye cy’amavuko mu Rwanda, dore ko ari nacyo cyonyine cyavuze ko kiteguye kumwakira.
Bwagize buti” Mu nyungu z’ubutabera, Urugereko rw’Urubanza rukwiye gufata umwanzuro ku kuba Félicien Kabuga yarekurwa by’agateganyo agasubizwa mu Rwanda, igihugu cye cy’amavuko ndetse ari nacyo cyonyine cyemeye kumwakira. Nibura, nyuma y’imyaka ibiri ishize, niba hari igihe Kabuga azarekurwa, azajya mu Rwanda.”
U Rwanda rwavuze ko rwiteguye kwakira Kabuga, rukamufasha mu rugendo ruza mu Rwanda, kumuvuza no kumurinda ikibazo cyose cyamubaho, hagamijwe kubahiriza uburenganzira bwe.
Ku rundi ruhande ubuvuzi bwatanze raporo igaragaza uko Kabuga yazanwa mu Rwanda atagize ikibazo kiba ku buzima bwe, bigaragaza ko nta gisigaye ngo azanwe mu Rwanda uretse umwanzuro w’Urukiko.
Icyemezo cy’Urugereko gitegerejwe n’amaso ya benshi, mu gihe bamwe bemeza ko gusubizwa mu Rwanda ari ugushyira iherezo ku rugamba rwe n’ubutabera, abandi bakabifata nk’intambwe igaragaza ko uburenganzira bw’ikiremwamuntu bugomba guharanirwa, nubwo umuntu yaba akekwaho ibyaha bikomeye.





