Ku wa 30 Nzeri 2024, Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK yakiriye ku mugaragaro abanyeshuri bashya bagera ku 2039, bagiye kuyigamo muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, basabwa kugira umurava n’ubupfura mu kuvoma ubumenyi bugamije iterambere.
Abo banyeshuri bakiriwe ku mugaragaro n’Ubuyobozi bwa Kaminuza bakaba bagizwe n’abagera ku 1353 baziga muri ULK i Kigali, 249 baziga mu Ishami ryayo rya Gisenyi n’abandi 437 baziga mu n’Ishuri Rikuru ry’ubumenyangiro (UPI) i Kigali.
Nk’uko bitegenwa n’itegeko rigena imitunganyirize y’uburezi; uyu muhango watangijwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa ULK, Prof. Dr Nyirishema Jean Marie Vianney.
Ubwo abo banyeshuri bashya bakirwaga ku mugaragaro, Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze ULK na UPI yatangiye ashimira Imana ndetse ashimira ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame kandi ashimira Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’|gihugu gishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza, ku imikoranire myiza bafitanye mu kongera ireme ry’uburezi.
Prof.Dr. Rwigamba kandi yahaye ikaze abanyeshuri bose by’umwihariko abaturutse mu bihugu bitandukanye by’amahanga birenga 34, abasaba kwisanga mu Rwanda nk’abari mu rugo, bakigira ku budasa bw’u Rwanda bagamije guteza imbere ibihugu bakomokamo.
Ubuyobozi bwa ULK na UPI butangaza ko amarembo agifunguye mu kwakira abanyeshuri bashya mu mashami yose muri uyu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 utangiye baba abigira i Kigali ndetse no ku ishami rya Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Mu minsi ya vuba kandi amacumbi agenewe kwakira abanyeshuri barenga 1200 yubatswe muri iyo Kaminuza na yo araba yatangiye kwakira abanyeshuri haba abiga ku manywa, ku mugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru.







