sangiza abandi

Kamonyi: Abahinzi barataka igihombo batewe n’umushinga wa NAEB

sangiza abandi

Bamwe mu bahinzi bafashe inguzanyo ya SACCO mu mushinga w’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto wazanywe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, barataka igihombo batewe no kuba kitarabishingiye, bikaba ngombwa ko bagurisha imitungo yabo kugira ngo bishyure.

Bamwe muri aba bahinzi bo mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko NAEB ari yo yabashishikarije gufata inguzanyo yo guhinga imboga n’imbuto, ikabemerera ko izabatera inkunga ya kimwe cya kabiri cyayo.

Ubu buhinzi bwarakozwe, umusaruro uba mwinshi, ariko abahinzi baza guhura n’inzitizi z’uko hahise hazamo Icyorezo cya Covid-19, maze umusaruro wabo ubura isoko.

Abaturage baganiriye na RBA bavuga ko uyu musaruro umaze kubura isoko bahisemo kuwusangira n’abaturanyi n’imiryango yabo mu bihe bya Covid-19, gusa bibasigira igihombo gikomeye.

Aba bahinzi byabaye ngombwa ko bagurisha imitungo yabo kugira ngo bishyure inguzanyo ya SACCO, nyamara NAEB yabashishikarije gufata inguzanyo ikabemerera kubishingira yo ntiyagira icyo ibafasha.

Umuturage umwe yagize ati “Twishyuye amafaranga ya SACCO, twafashe mu byacu twari dutunze turishyura, tugurisha imirima, tugurisha n’inzu twari dufite turishyura.”

Aba baturage basabye ko NAEB yagira ubufasha ibaha kugira ngo babashe kwishyura ideni, ati “Icyo twifuza tubonye ayo mafaranga twakishyura amadeni. Nkanjye ku giti cyanjye nagurishije imirima y’ibisheke kugira ngo nshobore iryo deni rya miliyoni umunani.”

Inkunga ya NAEB yagombaga guhabwa abahinzi 40 yahawe batanu gusa. Umukozi wa SACCO wo mu Murenge wa Kivumu asobanura uko amasezerano yari yubatse.

Ati “Bagirana amasezerano na NAEB, ndetse ibahereza n’icyemezo kigaragaza ko bemeye kuzabishingira, noneho barabituzanira natwe tubirebye tuvugana na NAEB, batubwira ko twegera BDF, tugirana na bo amasezerano kuri uwo mushinga wari warashyizwe hanze na NAEB, tumaze kubishyiraho twaje gutungurwa no kumva amafaranga yashize, kandi twe nka SACCO icyo twagombaga gukora ni uko amasezerano yabiteganyaga.”
NAEB ku ruhande rwayo yavuze ko ari ikibazo kizwi kiri kuganirwaho na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Urwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yatangaje ko iki kibazo cyatewe na SACCO itarabwiye abaturage ko ingengo y’imari yo gutera inkunga imishinga yarangiye igakomeza kubaha inguzanyo.

Mu gihugu hose abaturage bari batanze imishinga ngo bahabwe inguzanyo barengaga ibihumbi 18, muri bo abayihawe bagera ku bihumbi icumi bangana n’inkunga yari yagenwe, ibi Mukama Abbas asaba ko mu gihe haje indi nkunga batanga bahereye ku baturage basigaye mbere yo gufata abandi bashya.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]