Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko imiryango 23000 yatangiye guhabwa ibiribwa nyuma yo guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi, imyaka yabo ikumira mu mirima.
Amakuru avuga ko iyo miryango yahuye y’amapfa igizwe n’abantu 97,951 yo mu Mirenge ya Rwinkwavu,Ndego na Mwili mu karere ka Kayonza.
Abo bantu, bahawe ibiro ibihumbi 791 by’akawunga ndetse n’ibishyimbo ibiro ibihumbi 325 .
Dusengimana Amos wo muri aka Karere , ni umubyeyi w’abana batatu , akaba umwe mu bahuye n’ikibazo cy’amapfa .
Uyu avuga ko imiryango myinshi yahuye n’ikibazo cy’amapfa bityo abantu biteze ubufasha buva hanze y’akarere kabo bityo ko hakenewe uburyo bwo kuhira.
Ati ” Hakenewe uburyo bwo kuhira muri aka karere mu rwego rwo guhangana n’amafapfa no kubonera ibiribwa imiryango myinshi.
Muri Kayonza havuzwe ikibazo cy’amapfa yugarije abaturage.
Ku wa 7 Ugushyingo uyu mwaka, njyanama y’akarere yeguje Meya John Bosco Nyemazi, Visi Meya ushinzwe ubukungu Hope Munganyinka na Jean Damascene Harelimana wari umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bashinjwa imitangire mibi ya serivisi.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Doreen Kalimba, avuga ko uko kweguzwa, “gufitanye isano no kuba nyobozi itarashatse igisubizo gikwiye cy’abaturage bishwe n’amapfa.”
Kalimba avuga ko imiryango yahuye n’iki kibazo ari iri ituriye Pariki y’Akagagera aho abaturage bagiye bafashwa guhabwa ibiribwa .
Yongeyeho ko ibiribwa byatanzwe ku bufatanye n’abafatanybikorwa b’akarere . Mu gihe akarere kari gushaka uko kakemura iki kibazo .
The NewTimes ivuga ko ibi biryo byatangiye guhabwa abaturage kuva ku wa 30 Ugushyingo 2025, bahabwa ibishyimbo n’akawunga.
Ikibazo cy’amapfa ntikiri mu karere hose
Mukamana Agnes , Perezida wa Koperative KOISORWA, ihinga ibigori na Soya mu Murenge wa murundi.
Yabwiye The New Times ko bo bagize igihe gito cy’izuba ariko imvura yaje kugwa bakeza.
Avuga ko koperative yejeje hegitare 30 z’ibigori . Yongeraho ko kandi abantu bamwe bagize umusruro mwiza w’ibishyimbo ndetse ko hari abatangiye kurya umutonore ( ibishyimbo bikera).
Uyu avuga ko mu gishanga bahingamo, bakoresha uburyo bwo kuhira bifashisha uburyo bw’imirasire y’izuba ku nkunga bahawe na leta.







