sangiza abandi

Kigali: Abatwara abagenzi mu modoka nto nta mpushya baburiwe

sangiza abandi

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’ab’Urwego Ngezuramikorere (RURA) baburiye abatwara abagenzi nta mpushya by’umwihariko abafite imodoka nto kuko bakomeje gutuma bisi zimara umwanya munini muri gare zitegereje abagenzi bigakereza abahageze mbere.

Umuvuguzi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye itangazamakuru ko iri tangazo ryatanzwe nyuma yo gusanga hari abatwara imodoka cyane cyane into bakomeje gutwara abagenzi mu buryo butemewe i Kigali bikabangamira abatega bisi, kandi abibutsako abemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali ari ababiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’uyu mujyi.

Ati “Mu mwaka ushize igihe bisi zari zitaragurwa RURA yigeze guhamagara abantu bafite imodoka nto n’iziringaniye ko bashoboraga kubisaba bakaba bahawe uruhushya rw’igihe gito. Byakomeje kugaragara ko hari abataravuyemo igihe bari barahawe cyararangiye. Uyu munsi ni byo bituma abakoresha imodoka nini nk’abaguze bisi bakeneye kuzikoresha ngo zitange umusaruro babura abagenzi mu masaha yo ku manywa atari ay’umuvundo”.

Yakomeje Agira Ati” Twongeye kubitsindagira kugira ngo nidutangira kujya kubareba tubaca amande kandi aranaremereye hatazagira uvuga ngo ntiyari abizi”.

Agaruka kuri ayo mabwiriza, Ntirenganya yavuze ko ayagenderwagaho hatangwa impushya umwaka ushize bisi zitaragurwa atandukanye n’agenderwaho uyu munsi gusa ko nta we uhejwe mu kwaka urwo ruhushya mu gihe yujuje ibisabwa, yasobanuyeko Kugeza ubu ba rwiyemezamirimo 13 ni bo bemerewe gutwara abaganzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali. 

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]