Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU ) rikorera mu Mujyi wa Kigali, ryafashe umugabo w’imyaka 24 afite udupfunyika 1000 tw’urumogi.
Byabaye ku wa 3 Werurwe 2026, mu Murenge wa Gahanga mu Kagali ka Karembure, mu Mudugudu wa Kamuyinga, mu karere ka Kicukiro.
Polisi ivuga ko yamaze gukorerwa dosiye ngo ashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) .
Umuvugi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo uyu mucuruzi afatwe.
Yibukije n’abandi gukomeza gutanga amakuru ku bantu bazwiho kwijandika mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kugirango bafatwe kuko bagira uruhare mu kwangiza ubuzima bw’abaturage.
Yasabye kandi abishora muri ibi bikorwa byo gucuruza no gukwirakwiza urumogi kubireka.
Ati ” Abishora mu bikorwa byo gucuruza cyangwa kunywa ibiyobyabwenge kubireka kuko uburyo bwose bakoresha burazwi, baragirwa inama yo gushaka indi mirimo yo gukora kuko iyo gucuruza ibiyobyabwenge ntabwo izabakiza ahubwo izabakenya.”
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.





