Umutaliyani Lorenzo Finn yegukanye umudali wa zahabu mu gusiganwa mu muhanda ‘road race’ mu basore batarengeje imyaka 23 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare, iri gukinirwa mu Mujyi wa Kigali.
Muri iki cyiciro cyatangiye gukinwa guhera saa 12:00, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Nzeri 2025, aho abakinnyi 118 bari bahatanye, basiganwe ibilometero 164.6, aho bazengurutse inshuro 11.
Abasiganwa bakoresheje imihanda ya KCC- Gishushu- MTN- Mu Kabuga ka Nyarutarama- Golf- SOS-MINAGRI- Ninzi- KABC- RIB Kimihurura- Mediheal- Women Foundation Ministries (Kwa Mignone)- Ku Muvunyi- KCC.
Umutaliyani Lorenzo Finn w’imyaka 18 ni we wegukanye Umudali wa Zahabu, uhabwa uwasoje isiganwa mbere y’abandi aho yakoresheje amasaha 3, iminota 57 n’amasegonda 27.
Yakurikiwe n’Umusuwisi Jan Huber, yarushije amasegonda 31 n’Umunya-Austria, Marco Schrettl, warushijwe umunota 1 n’amasegonda 13.
Abanyarwanda bane ni bo bitabiriye iri rushanwa barimo Ruhumuriza Aimé, Ufitimana Shadrack, Tuyizere Etienne na Niyonkuru Samuel ari na we wenyine wabashije gusoza irushanwa, akoresheje amasaha 4, iminota 13 n’amasegonda 31.
Lorenzo Finn yanditse amateka yo kuba umukinnyi muto wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare mu gusiganwa mu muhanda mu ngimbi. Ku myaka 18 n’iminsi 281, yakuyeho agahigo kari gafitwe n’Umunya-Slovenia Matej Mohorič wayitwaye mu 2013, afite imyaka 18 n’iminsi 343.
Lorenzo Mark Finn yabaye Umutaliyani wa 7 wegukanye Shampiyona y’Isi y’Amagare yo gusiganwa mu muhanda mu bagabo batarengeje imyaka 23.
Mu mwaka ushize, Lorenzo yanegukanye umudali wa Zahabu mu ngimbi ziri munsi y’imyaka 19 muri Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2024, yabereye mu Mujyi wa Zurich mu Busuwisi.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Lorenzo yavuze ko kongera gutsinda kuri iyi nshuro bitamutunguye.
Ati “Hari hashize umwaka umwe, birasa nk’umwaka ushize, ndumva bidasanzwe.”
Mu bilometero bya nyuma by’irushanwa, Finn na Hub wasoje ku mwanya wa kabiri, bagendanye igihe kirekire gusa uyu Mutaliyani aza kumusiga ubwo bari bageze kuri SOS bitegura gusoza isiganwa,
Lorenzo Finn yishimiye bikomeye urukundo yeretswe n’Abanyarwanda, muri iri siganwa.
Ati “Amatwi yanjye yakiraga amajwi menshi y’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye banyishyigikiraga. Abantu ba hano i Kigali ni beza cyane.”
Yakomeje avuga yaryohewe n’icyumweru amaze mu Rwanda, ati “Cyari icyumweru cyiza. Yego kubera umusaruro nakuyemo, ariko nzahora nibuka ibi bihe mu buzima bwanjye bwose.”
Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, hakinwa umunsi wayo wa Karindwi, ari na wo ubanziriza uwa nyuma.
Mu gitondo, saa Mbiri n’iminota 20, hazaba isiganwa ryo mu muhanda ry’abakobwa batarengeje imyaka 19, bazakora intera y’ibilometero 74 mu gihe kuva saa 12:05 hazaba isiganwa ry’abagore bakuru bazarushanwa ku ntera y’ibilometero 164,6.



























