sangiza abandi

Kimenyi Tito yakoze filime ivuga ku rukundo

sangiza abandi

Umukinnyi wa filime Kimenyi Tito yakoze filime nshya yise “Till a Death”, yubakiye ku nkuru y’urukundo rudasanzwe hagati y’umusore w’imyaka 25 n’umukecuru w’imyaka 65.

Iyi filime yibanda ku rugendo rw’aba bantu bombi, igamije kwibaza niba urukundo rushobora kurenga ikinyuranyo kinini cy’imyaka hagati y’abakundana ndetse rukabaho rudashingiye ku mafaranga cyangwa ku nyungu z’ibindi bintu.

Muri “Till a Death”, Kimenyi Tito agaragaza inkuru ituma abayireba bibaza ku mbibi z’urukundo n’icyo rushingiraho. Ikinyuranyo cy’imyaka 40 hagati y’abakundana gishyira imbere ikibazo cy’uko umuntu yakwemera urukundo hashingiwe ku marangamutima gusa, aho kureba imyaka cyangwa ubushobozi bw’amafaranga.

Filime kandi ikora ku bibazo bijyanye n’uko urukundo rushobora guhindura imyumvire abantu bagira ku mibanire y’abantu bafite imyaka itandukanye cyane.

Photos:

[fluentform id="3"]