Umuhanzikazi Irahari Uwase Soleil, uzwi nka Zuba Ray, yujuje imyaka ibiri atangiye urugendo rw’umuziki, nyuma yo kwerekanwa na Kina Music mu 2024, ubwo yari akiri umunyeshuri wiga umuziki ku Ishuri ry’Umuziki ryo ku Nyundo.
Kina Music yamutangaje ku mugaragaro ku wa 27 Nzeri 2024, ahita anatangirana n’indirimbo ye ya mbere yise “Igisabo”, yakozwe na Producer Clement akaba ari nawe washyinze inzu itunganya ikanafasha abahanzi ya Kina Music.
Kuva icyo gihe, Zuba Ray yakomeje kwagura ibikorwa bye bya muzika, asohora ibihangano bitandukanye birimo “Everyday” yakoranye na Nel Ngabo, “Utuntu”, ndetse na “Ese Warikiniraga (Remix)”.
Muri Mutarama 2026, Zuba Ray yongeye kugaragara mu ndirimbo “Ikirezi” yakoranye na King James, nayo yakozwe na producer Clement.
Mu 2026 kandi yashyize hanze “Basara”, indirimbo iri mu bihangano bishya byagaragaye mu rugendo rwe rwa muzika.
Kina Music, yagarutse ku myaka ibiri ishize Zuba Ray atangiye umuziki, yashimiye abakunzi be ku rukundo n’inkunga bamuhaye kuva yatangira kugeza ubu, inavuga ko afite ibihangano byinshi biri gutegurwa.








