Umuhanzi Nyarwanda King James na Zuba Ray bashyize hanze indirimbo bahuriyemo yitwa ‘Ikirezi’, igaragaramo Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie n’umugabo we Michael Tesfay.
Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Mutarama 2026.
Ni indirimbo yahuje aba bahanzi babiri bakorera umuziki mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music, iyoborwa na Ishimwe Clément.
Mu mashusho yayo hagaragaramo ubukwe bwa Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w’u Rwanda, n’umugabo we Tesfay.
Ni indirimbo ivuga ku rukundo, aho inyikirizo yayo igira iti ‘Ngukunda nk’aho nakumenye kera, ikirezi nambara kingambera, nakubonye rimwe umutima wanjye urafatwa.’”
‘Ikirezi’ yanditswe na Ruhumuriza James ariwe King James, itunganywa na Producer Clement, amashusho yayo yakozwe na Meddy Saleh afatanyije na Ku Black.
Nishimwe Naomie, wagaragaye mu mashusho y’iyi ndirimbo, yavuze ko yayikunze cyane ku buryo yakomeje kuyumva, ndetse kuba we n’umugabo we bagaragara muri ayo mashusho ari ibintu byamushimishije cyane.
Ati” Iyi ndirimbo maze igihe nyumva kenshi cyane, kuko yakozwe n’abahanga mu muziki. Kuba narayigaragayemo, ndi kumwe n’umugabo wanjye, ni ikintu cyanyuze kandi mpa agaciro gakomeye.”
Zuba Ray ni umuhanzikazi ukizamuka umaze igihe gito yinjiye mu nzu itunganya imiziki ya Kina Music, akigeramo yahakoreye indirimbo ya mbere yise ‘Igisabo’, ‘Utuntu’, na ‘Everyday’ yakoranye na Nelly Ngabo.





