Ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira, mu karere ka Kirehe, Inkuba yishe umugore w’imyaka 24, ndetse yica n’amatungo 24 arimo inka umunani n’intama 16.
Iyi nkuba yaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu karere ka Kirehe mu Mudugudu wa Remera mu Kagari ka Nyarutunga mu Murenge wa Nyarubuye, ahagana saa Saba z’amanywa.
Umuyobozi w’aka karere Rangira Bruno, yemereye aya makuru IGIHE, ati “ Umuntu umwe niwe wapfuye yari Umugore w’imyaka 24 ariko muri ako kagari ka Nyarutunga inkuba yanakubise amatungo arimo inka 8 n’intama 16. Aya matungo yari ari mu rwuri aho uwo muturage asanzwe ayororera.”
Uyu muyobozi yavuze ko bahise bajya muri aka kagari guhura n’abaturage no kubahumuriza, ndetse bihanganisha umuryango w’uyu mukobwa wapfuye n’umuturage wapfushije amatungo.
Mu bihe by’imvura nyinshi abaturage barasabwa kwirinda kugama munsi y’ibiti n’ahandi hose hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bakangukira kororera amatungo mu biraro kugirango bayarinde ibiyahungabanya.





