Rwanda Premier League yashyize Kakooza Nkurunziza Charles (KNC), Umuyobozi wa Gasogi United na Nkaka Mfizi Longin, Umuyobozi wa Muhazi United, mu bagize inama y’ubutegetsi itegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Aba bombi baje basimbura Uwayezu Jean Fidèle uheruka kwegura ku buyobozi bwa Rayon Sports ndetse na Mvukiyehe Juvénal wayoboraga Kiyovu Sports ari na Visi Perezida wa Rwanda Premier League, kuri ubu akaba ayobora ADDAX FC yo mu Cyiciro cya Kabiri.
Iyi ni imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje Minisiteri ya Siporo n’ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), hagamijwe kwiga ku buryo Shampiyona y’icyiciro cya mbere yasubukurwa nubwo Ikipe y’igihugu y’Amavubi ikiri gukina.
Ni nyuma y’uko Shampiyona y’u Rwanda yari yatangaje ko ihagaze mu gihe cy’Iminsi 52 kubera imikino y’Ikipe y’Igihugu y’Amavubi’ iri mu marushanwa arimo amajonjora ya CHAN 2024 na CAN 2025.





