sangiza abandi

Kudashyira EAC mu biganiro bya Doha ni amakosa- Gen Muhoozi

sangiza abandi

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Se, Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko hakozwe amakosa mu kudashyira umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu biganiro by’amahoro bya Doha.

I Doha muri Qatar haracyari ibiganiro bitegura amasezerano y’amahoro ateganyijwe hagati ya Leta RDC n’umutwe wa M23, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano wo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) n’Ihuriro AFC/M23  baheruka gushyira umukono ku nyandiko y’amahame ngenderwaho (Declaration of Principles) ikubiyemo ibyo impande zombi zifuza kuganiraho mu gushaka igisubizo cy’amahoro arambye.

Impande zombi zemeranyije ko gukemura ibibazo by’intambara mu buryo bw’amahoro na diplomasi, ndetse ko kurinda abaturage nk’inshingano ya buri wese .

Icyakora impande zombi zishinjanya kutubahiriza amasezerano n’ibikubiye mu mahame impande zombi zemeranyijwe.

Gen Muhoozi ngo kudashyira EAC mu biganiro ni amakosa

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, yavuze ko byagakwiye ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushyirwa mu biganiro bya Doha.

Yagize ati “ Intambara niyubura mu Burasirazuba bwa DRCongo, ntituzazuyaza habe n’umunota ku bw’inyungu z’igihugu. Kudashyira akarere (Bivuze EAC) mu biganiro bya EAC ni amakosa.”

Muhoozi ukunze kugaragaza ibitekerezo bitavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, yakunze kugaragaza ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukwiye kwishakira igisubizo wo ubwawo mu kibazo cy’umutekano wo mu Burasizuba.

Photos:

[fluentform id="3"]