Ushobora kuba hari igihe unyura ku kintu runaka umutima ukaguhatiriza kukigura ukabaza igiciro ukihagararaho ukagenda ariko bikarangira akagozi gacitse ukakigura wagera murugo ugatangira kwibaza impamvu wakiguze rimwe na rimwe ukigaya kuko hari ibindi wari ufite cyangwa se ukaba wari ukeneye ibindi bitari icyo waguze.
Kugura ibintu bitari ngombwa ni ikintu gihuriweho n’abantu benshi ku Isi, kandi ntabwo biterwa n’uko abantu badafite ubwenge, ahubwo biterwa n’imikorere y’ubwonko, amayeri y’umucuruzi, n’imiterere y’imihindagurikire y’imibereho ya muntu.
Ubushakashatsi bwerekana ko isoko ry’isi ryubakiye ku gutuma abantu bagura ibyo badakeneye cyangwa byihutirwa.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya Slickdeals bwerekanye ko umuntu umwe muri Amerika akoresha arenga 314$ buri kwezi ku bintu atateganyije kugura. Mu mwaka wose, ni asaga 3700$ (arenga miliyoni 5 Frw) agenda ku bintu bitari ngombwa nk’imyenda, ibiryo cyangwa ibikoresho by’ikoranabuhanga bishya.
Ubushakashatsi bw’umuryango wa Ellen MacArthur Foundation bwerekanye ko mu myaka 20 ishize, uburyo abantu bagura imyenda bwiyongereyeho 400%. Mu gihe imyenda myinshi igurwa yambarwa inshuro ziri hagati ya 7 na 10 ubundi igatabwa cyangwa ikagirwa umyanda.
Hari ubwakorewe mu bihugu birindwi, aho 24% by’ababajijwe bavuze ko bashobora cyane kugura ibyo kurya (snacks) batabiteganyije igihe bageze aho zicururizwa.
Raporo ya Statista yerekana ko abantu barenga miliyari 2.6 bagura ibintu kuri interineti batabiteganyije kubera ko babibonye kandi kwishyura byoroshye.
Ubushakashatsi bwa ko siyanse ku mikorere y’ubwonko n’imitekerereze y’abantu mu bijyanye n’ubukungu bugaragaza ko umubiri w’umuntu ufite uburyo uhuzwa no kugura.
Ubusanzwe umusemburo wa Dopamine utera ibyishimo iyo umuntu amaze kubona ikintu cyiza. Ariko siyanse yerekana ko muri cya gihe umuntu ategereje cyangwa ushaka ikintu cyo kugura, wiyongera kuruta iyo umaze ugeze murugo uri kikitegereza.
Ibi biterwa n’uko iyo umuntu amaze kugura uwo mwenda, telefone cyangwa ikindi kintu runaka, wa musemburo wa dopamine umanuka cyane, ugatangira kwibaza impamvu wabiguze nyamara utari ubikeneye.
Iyo ubonye itangazo rivuga ngo amasaha yo guhaha ararangira iki gihe cyangwa ngo hasigaye ibintu bike mu bubiko”, ubwonko bwawe buhita bwumva ko haramutse hagize ikibaho utahashye waba uhombye. Ibi bishyira igitutu ku gice cy’ubwonko gishinzwe gufata ibyemezo (Prefrontal Cortex) bigatuma uhita ugura rimwe na rimwe uhubutse.
Umufilozofe w’Umufaransa Denis Diderot, yavuze ko kugura ikintu kimwe gishya bishobora kuganisha ku kumva ukeneye kugura ibindi bintu bishya bihura na cyo.
Yatanze urugero rw’uko iyo uguze intebe nshya zo mu nzu, uhita ubona ko amarangi y’inzu ashaje, itapi idahuye na zo cyangwa ukabona ameza ashaje. Ibi bituma uguze intebe imwe yisanga amaze guhindura ibikoresho byose by’inzu atari yabiteganyije kandi nyamara ibyari birimo ntakibazo byari bifite.
Denis Diderot yavuze ko hari abantu benshi baba bafite telefone zikora neza ariko kuko isosiyete runaka isohoye iyi nshya ifite ifite impinduka nke nk’ikirahuri, imiterere cyangwa camera yongereweho, bahita bagurisha izo bafite bakongeraho amafaranga kugira ngo bagure iyo nshya.









