Kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, mu gihe u Rwanda n’inshuti zarwo ku isi hose bibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Kurwanya Jenoside yabereye mu Rwanda.
Iyi nama yahuje abantu b’ingeri zitandukanye barimo abashakashatsi, abarimu bo muri za kaminuza, abarokotse Jenoside, ndetse n’inshuti z’u Rwanda, bose bahuriye ku ntego imwe yo kwibuka amateka mabi igihugu cyanyuzemo, gusobanukirwa neza inkomoko yayo, no gushakira hamwe ibisubizo birambye byafasha kuyikumira burundu.
Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Jenoside kandi yahuriranye no Kuzirikana urugendo rw’imyaka 30 y’Umuryango IBUKA ,yitabiriwe n’abarenga 500 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda n’abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi n’abashyitsi batandukanye bitabiriye iyi nama
Iratangirwamo ibiganiro bigaruka ku ishusho y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere n’uburyo bwo kuyirwanya ndetse n’uko u Rwanda rwongeye kwiyubaka nyuma y’ibihe by’amateka ashaririye rwanyuzemo,hagamijwe kurebera hamwe uko imvugo z’urwango zakomeza gukumirwa hose mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga








