sangiza abandi

Masai Ujiri avuga ko inzu za Arena zifasha guhanga imirimo no kuzamura ubukungu 

sangiza abandi

Masai Ujiri yavuze ko inzu za Arena zubakwa hagamijwe kwinjiza amafaranga no guteza imbere ubukungu binyuze muri siporo n’imyidagaduro, ashimangira ko Afurika ikwiye kugira ibikorwaremezo bigezweho bifasha impano zayo gukorera imbere ku mugabane wa Afurika.

Ibi Masai Ujiri yabigarutseho mu nama ya Africa CEO Forum, aho yashimye icyerekezo cy’u Rwanda mu gushora imari muri siporo no kubaka ibikorwa remezo birimo Arena n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro.

Ujiri yavuze ko Perezida Paul Kagame ari umwe mu bayobozi babonye hakiri kare uruhare siporo yagira mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu no guhindura Afurika igicumbi cy’imikino n’imyidagaduro.

Ati” U Rwanda rwatanze urugero rwiza rw’icyo ibihugu bya Afurika bikwiye gukora. Kuba Perezida Kagame yarizeye siporo nk’urwego rwateza imbere igihugu byahinduye byinshi.”

Masai Ujiri yavuze ko hari itandukaniro rinini hagati ya Stade na Arena, asobanura ko Arena ari zo zifasha cyane mu kwinjiza amafaranga no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.

Ati: “Stade ni ibikorwaremezo bikuru kandi by’icyubahiro, ariko Arena ni zo zinjiza amafaranga. Ni zo zitanga amahirwe y’ubukungu tuvuga uyu munsi.”

Yongeyeho ko agaciro k’Arena katagarukira gusa ku kwakira imikino cyangwa ibitaramo, ahubwo ko hubakwa n’utundi duce tw’imyidagaduro n’ubucuruzi tuyikikije, bigafasha kuzamura ubukungu no guhanga imirimo.

Ujiri yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gushyigikira iterambere rya siporo muri Afurika, avuga ko impano nyafurika zikwiye kubona aho zigaragarira imbere ku mugabane wa Afurika aho kujya gushakira amahirwe hanze gusa.

Yavuze ko Afurika ifite abahanzi, abakinyi ba Basketball, abanyabugeni, abakora urwenya ndetse n’abatetsi bafite impano ku rwego rwo hejuru ku Isi, ariko ko hakenewe ibikorwaremezo bibafasha gukorera imbere iwabo.

Ati: “Ntitwakomeza kubona aba bahanzi n’abakinnyi bafite impano zikomeye batabasha gukorera imbere ku mugabane wabo.”

Yasoje ashimangira ko gushora imari muri siporo no mu myidagaduro bishobora kuba imwe mu nkingi zikomeye zafasha Afurika guteza imbere ubukungu bushingiye ku rubyiruko n’impano ziri ku mugabane.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]