sangiza abandi

Meteo Rwanda yatangaje ko muri Gicurasi hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko mu ntangiro za Gicurasi 2026, imvura nyinshi yaguye mu kwezi gushize, izagabanukaho milimetero hafi 100 ndetse muri rusange izaba nkeya ugereranyije n’impuzandengo y’imvura yari isanzwe igwa muri uku kwezi.

Meteo Rwanda yagaragaje ko mu kwezi kwa Gicurasi mu Rwanda hateganjijwe imvura iri hagati milimetero 50 na 230 kandi ikaba iri hasi gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri uku kwezi aho ubusanzwe yabaga iri kuko i hagati ya milimetero 62 na 250.

Ni mu gihe kandi imvura nyinshi ishobora kugwa muri Gicurasi yagabanutseho milimetero hafi 100 ugereranyije n’ukwezi gushize kwa Mata 2026, kuko haguyemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 320.

Ni mu gihe kandi imvura nyinshi ishobora kugwa muri Gicurasi yagabanyutseho milimetero hafi 100 ugereranyije n’ukwezi gushize kwa Mata 2026, kuko haguyemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 320.

Meteo Rwanda kando yagaragaje ko mu minsi 10 ya mbere ya Gicurasi  hateganyijwe imvura izaba iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa, muri icyo gice na ho mu gice cya kabiri n’icya gatatu hateganyijwe imvura iri hasi gato y’ikigero cy’imvura isanzwe ihagwa.

Iyo mvura izagwa ari nkeya muri Gicurasi ariko ntizaba iri ku bipimo bimwe mu gihugu hose kuko ahazagwa nyinshi ari iri hagati ya milimetero 200 na 230 iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Burera, Musanze, Ngororero, Nyabihu, Karongi, Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, ndetse n’uburasirazuba bw’uturere twa Rutsiro na Rubavu.

Iki kigo gishinzwe Iteganyagihe kivuga ko imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 iteganyijwe mu mujyi wa Kigali uretse igice gito cy’uburasirazuba n’amajyepfo byawo, ibice bisigaye by’Intara y’Amajyaruguru, iy’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo uretse ibice by’Amayaga.

Meteo iti “Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe ahasigaye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo uretse uburasirazuba bwatwo, ibice byo hagati n’amajyaruguru by’Akarere ka Kayonza, amajyaruguru y’Akarere ka Rwamagana, amajyepfo y’Akarere ka Ngoma no mu burasirazuba bw’Akarere ka Bugesera.”

Ahasigaye mu Ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Muri Gicurasi ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe ku manywa buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 19 na 29, mu gihe ubushyuhe bwo hasi buteganyijwe buzaba buri hagati ya dogere selisiyusi 10 na 19.

Hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi uzaba ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 12 ku isegonda ukaba uteganyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu.

Meteo Rwanda yatangaje ko muri Gicurasi hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’isanzwe ihagwa

Photos:

[fluentform id="3"]