sangiza abandi

MIFOTRA yinjiye mu kibazo cy’abashinwa bagaragaye bashyamiranye n’abakozi bakoresha

sangiza abandi

Mu Karere ka Musanze, ikibazo cyari cyavutse hagati y’abakozi bakorera ikigo cy’Abashinwa cya China Civil Engineering Construction Corporation Ltd (CCECC) n’umukoresha wabo cyatangiye gukemuka, aho abenshi mu bakozi bamaze guhembwa imishahara yabo.

Ni ikibazo cyamenyekaniye muri videwo yasakajwe ku rubuga rwa X igaragaramo abakozi bari gushyamirana n’abashinwa babiri abo bashinwa bashaka kugonga abakozi bari bari imbere y’imodoka mu ntonganya nyinshi.Byaje kugeraho ba bashinwa basohoka mu modoka bajya guterana amagambo banafata umwe bamukurura umwenda bashaka nko kumukubita.

Iki kibazo ngo cyari cyatewe n’ubukererwe mu guhemba abakozi bakorera aba bashinwa, bituma bagirana impaka n’umukoresha wabo.
Gusa kuri uyu wa Gatanu Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, MIFOTRA yahise ibigiramo uruhare mu kugikemura.

Amakuru MIFOTRA yatangaje kuri X igaragaza ko ikibazo cyaturutse kuri sisiteme ya banki, ariko ubu cyamaze gukemuka. Minisiteri ivuga ko yatangiye gukorana n’ubuyobozi bw’iki kigo kugira ngo abakozi bahabwe uburenganzira bwabo mu bwumvikane.

Kugeza ubu, abagera kuri ¾ by’abakozi bamaze guhembwa imishahara yabo, mu gihe abasigaye na bo biteganyijwe ko bahembwa bitarenze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026.

MIFOTRA yashimangiye ko ikomeje gukurikirana iki kibazo kugira ngo cyemurwe burundu, ndetse isaba abakoresha kubahiriza amategeko agenga umurimo no guhemba abakozi ku gihe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]