sangiza abandi

Miliyoni 160Frw zahawe abitwaye neza muri ArtRwanda-Ubuhanzi -‘All Stars Edition’

sangiza abandi

Ku munsi wa kabiri wo guhemba abanyempano bahatanye muri ArtRwanda-Ubuhanzi mu cyiciro cya nyuma cya ‘All Stars Edition’, hahembwe abanyempano batandatu, buri umwe ahabwa miliyoni 10 Frw, uretse babiri banganyije amanota bazayagabana.

Ku munsi wabanje, ku wa kabiri, tariki ya 26 Kanama 2025,nabwo abanyempano bari batsinze, bahawe ibihembo.
Ku munsi wa Kabiri, ku wa gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, hahembwa abanyempano batandatu, bose hamwe mu minsi ibiri ni 16, bagabanye miliyoni 160 Frw.

Abahembwe kuri uyu munsi wa kabiri ni abahize abandi mu byiciro by’abanyempano mu buvanganzo (literature), imideli (fashion), ubuhanzi bw’amaboko (plastic arts) ndetse n’ubuhanzi bw’ifashisha ikoranabuhanga (digital arts).
Abahize abandi mu byiciro

Havugimana Austin ni we wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’Ubugeni n’ubuvanganzo (Literature).
Ni mu gihe Umwanya wa kabiri uriho abanyempano babiri banganyije amanota aribo Tuyizere Gad na Maniraguha Carine.

Gad ni umusizi akaba n’umuhanzi w’indirimbo, wagaragaje umushinga Kigali Night Poetry, uzajya uhuza abahanzi b’indirimbo n’imivugo mu bitaramo bihoraho, naho Maniraguha we yagaragaje ubuhanga mu buvanganzo bufite ubutumwa bukomeye ku buzima bw’abagore.

Aba bombi bazagabana miliyoni 10 Frw nk’uko byemejwe n’abagize akanama nkemurampaka.
Tuyishime Anaclet ni we wegukanye umwanya wa mbere mu cyiciro cy’Imideli (Fashion), abikesha igishushanyo mbonera cyo gukora inkweto mu bikoresho byasubiwemo (recycled materials).

Munezero Jean Vainqueur nawe yaje mu batsinze muri iki cyiciro.

Daniel Rukundo niwe watsinze mu cyiciro cy’Ubuhanzi bw’amaboko (Plastic Arts), nyuma yo kumurika ibishushanyo bitatu yise “Umuco wacu, umurage wacu,” bigaragaza umuco nyarwanda.

Uwemeye Nshuti François niwe watsinze mu cyiciro cy’Ubuhanzi bwifashisha ikoranabuhanga (Digital Arts), nyuma yo kwerekana umushinga w’igitabo cy’amashusho (comic book) yise Umwami si Umuntu, aho asubiramo amateka ya Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo mu buryo bwihariye.

Impinduka ArtRwanda-Ubuhanzi imaze kuzana

Kuva yatangira mu 2018, ArtRwanda-Ubuhanzi imaze kwitabirwa n’abasaga ibihumbi 7000, hahembwe abanyempano 174, ndetse hamaze kwinjizwa arenga miliyoni 320 Frw binyuze mu igurishwa ry’ibihangano kuri ArtRwanda Showroom.

Iri rushanwa ritegurwa ku bufatanye bwa Imbuto Foundation na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi mu Rwanda, rifasha urubyiruko kwagura imishinga yabo, kwinjira ku isoko ry’umurimo, ndetse no guhindura imyumvire rusange ku kamaro k’ubuhanzi mu iterambere ry’igihugu.

Abanyempano bahembwe ku munsi wa mbere wa ArtRwanda-Ubuhanzi

Photos:

Photos: ArtRwanda Ubuhanzi

[fluentform id="3"]