Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye abahinzi kwitegura neza igihembwe cy’ihinga cy’umuhindo cya 2027A gitangira muri Kanama kikagera mu Ukuboza hibandwa ku byanya bigega no kongera umusaruro uva kuri hegitari.
Mu bihe by’ihinga igihembwe cy’umuhindo kigira uruhare runini mu kwihaza mu biribwa aho ku musaruro uboneka ku mwaka, haboneka nibura 70% by’umusaruro w’ibigori; 54% by’umusaruro w’ibirayi; 49% by’umusaruro w’umuceri na 47% by’umusaruro w’ibishyimbo, ugereranyije n’igihembwe cy’itumba.
MINAGRI yatangaje ko intego nyamukuru muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2027A ari ukongera umusaruro kuri hegitari w’ibihingwa byatoranyijwe ndetse no kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga bukomoka ku buhinzi, no gukomeza ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
MINAGRI yagize iti “Kugira ngo izo ntego zigerweho bisaba ubufatanye no guhuza imbaraga hagati y’abahinzi, abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego zitandukanye zikora iyamamazabuhinzi, abari mu ruhererekane rwo kugeza inyongeramusaruro (imbuto, ifumbire, ishwagara) ku bahinzi, n’abandi bafatanyabikorwa mu gutunganya ibikorwa bigamije gutegura no gushyira mu bikorwa neza imirimo y’igihembwe cy’ihinga”.
Iteganyagihe ku isi rigaragaza ko iki gihembwe cy’ihinga kizarangwa n’imvura nyinshi bitewe n’ikinyagihe cya El Nino kirangwa no kwiyongera k’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari ya Pasifika.
MINAGRI yasabye abahinzi kubahiriza ibikorwa by’ingenzi
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko mu rwego rwo kugera ku musaruro wifuzwa hagamba kubahizwa ingamba zirimo kongera ubuso buhingwa mu buryo buhujwe hahingwa ibihingwa byatoranyijwe kandi bihakwiriye no gushyira imbaraga mu kubyaza umusaruro ibyanya-bigega hagendewe ku bujyanama butangwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi.
Hari kandi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwa ntihagire busigara budahinzwe haba i musozi, mu bishanga no mu nkuka zabyo, mu duhaga, ndetse no mu mibande ndetse no kuzamura umusaruro kuri hegitari ku gipimo cyo hejuru mu byanya-bigega byihariye byabaruwe muri buri karere, hongerwa ikoreshwa ry’imbuto z’indobanure n’ifumbire mvaruganda mu bipimo byagenwe.
MINAGRI yavuze ko abari muri uru rwego bagomba gushyira mu bikorwa ubuhinzi bubungabunga ubutaka kuri site zateganyijwe muri buri karere, kuko bigira uruhare mu kongera umusaruro, kurwanya isuri, no kongera inyungu ku muhinzi.
Hagomba kunozwa imihingire mu bice bihora birangwa n’izuba ryinshi, hahingwa ibihingwa byihanganira ibihe biharangwa hakongerwa ibikorwa byo kurwanya isuri, hatunganywa imirwanyasuri n’ibyobo bifata amazi.
Hagomba guterwa ubwatsi bufata ubutaka n’ibiti ndumburabutaka ku miringoti, hasiburwa imigende n’imiyoboro itwara amazi mu bishanga n’ibyanya byuhirwa; kugira ngo hirirwe ibiza n’izindi ngaruka zaturuka ku bihe by’imvura iteganyijwe muri iki gihembwe cy’ihinga.
MINAGRI kandi yashishikarije abahinzi kurushaho kwitabira gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo kuri Nkunganire ya Leta nk’uburyo bufasha abahinzi n’aborozi guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Abahinzi kandi basabwe kwita ku bihingwa bihora mu mirima nk’urutoki, ikawa, n’ibindi, harimo kubifumbira no kubiha isaso, no gukurikiza inama z’abashinzwe iyamamazabuhinzi zigamije kuzamura umusaruro w’ibi bihingwa.
Basabwe kandi kugenzura kenshi kandi neza ibihingwa no kurwanya indwara n’ibyonnyi byagaragara mu murima kugirango bitazatubya umusaruro ndetse bakitegura hakiri kare uburyo bwo kuzafata neza umusaruro no kuwushakira amasoko, abahinzi bagashishikarira kugirana amasezerano n ‘abaguzi.
Yatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A hazakoreshwa ifumbire ingana na toni ibihumbi 60. Mu biciro by’ifumbire MINAGRI yashyize hanze hagaragayemo izamuka.
Muri ibi biciro MINAGRI yatangaje ko igiciro cy’ifumbire ya Urea cyazamutse, aho cyavuye kuri 1190 Frw, kigera kuri 1980 Frw ku kiro kimwe, byiyongeyeho 66%, ni mu gihe kandi ifumbire ya NPK 17-17-17 (Compound) yavuye ku 1369 Frw ku kiro igera kuri 1861 Frw byiyongeyeho 36%, naho ifumbire ya NPK 17-17-17 (Blend) yavuye kuri 1330 Frw ku kiro igera ku ku 1780 Frw aho cyiyongeyeho 34%.
Mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A, nkunganire ya leta ku kiguzi cy’ifumbire mvaruganda izatangwa ku buryo bukurikira: DAP: 46%; UREA: 45%; NPK 17-17-17: 43%, Kynoplus (Coated Urea): 45%; KCL/MOP: 36%; Micro-nutrient Fertilizers na Blends: 18%.











