sangiza abandi

MINEDUC yatangaje impinduka mu mashami y’amashuri yisumbuye

sangiza abandi

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje ko hagiye kubaho impinduka zikomeye mu mashami yigwa mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu burezi rusange, aho amashami yari 11 agiye kugabanywa agasigara ari atatu gusa.

Izi mpinduka Minisitiri Nsengimana yazitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 20 Kamena 2025, mu nama yabereye muri Kigali Convention Centre, igamije kurebera hamwe ishusho y’uburezi mu Rwanda.

MINEDUC yavuze ko abanyeshuri bazajya bagira amahitamo atatu y’amasomo bashobora kwiga, azaba akubiye mu Cyiciro cy’Imibare na Siyansi (Maths and Sciences), Ubumenyi rusange (Humanities) n’Indimi (Languages).

Minisitiri Nsengimana yavuze ko izi mpinduka zigamije gukomeza kunoza ireme ry’uburezi no kurihuza n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050, gishingiye ku bumenyi.

Yashimangiye ko ari ingenzi gutegura Abanyarwanda b’ahazaza bashobora guhangana ku isoko ry’umurimo haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Ubu kuva aho dutangiye gutekereza ku cyerekezo 2050 gishingiye ku bumenyi, tugomba kureba inyuma tukavuga tuti Umunyarwanda uzatugeza kuri icyo cyerekezo ni nde, ameze ate, ateye ate, twamugeraho dute? Twafasha abana bacu dute kugira ngo bazatugeze kuri icyo cyerekezo.”

Yibukije kandi ko izi mpinduka zitazagira ingaruka ku banyeshuri barangije amashuri bafite impamyabumenyi z’amasomo y’impuzamasomo (combinations) zari zisanzwe, kuko zizakomeza kugira agaciro mu buryo busanzwe.

Izi mpinduka zitezweho gufasha igihugu kugira abanyeshuri bafite ubumenyi buhanitse, bufite aho buhuriye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse no gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo cya 2050.

MINEDUC yavuze ko imyiteguro yo gushyira mu bikorwa aya mahame mashya yatangiye, kandi izakorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirebwa n’uburezi.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph

Umwanditsi: Maurice IKUZWE MBABAZI

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]