Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo irashimangira ko kubahiriza amategeko agenga umurimo ari ingenzi mu guteza imbere imikoranire myiza hagati y’umukoresha n’umukozi, ndetse no kongera umusaruro mu kazi.
Bishingiye ku ngingo ya 39 (4) y’Itegeko ry’Umurimo No 66/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018, umukoresha asabwa guhemba umukozi umushahara basezeranye kandi akawumuha ku gihe. Iyi nshingano si itegeko gusa, ahubwo ni n’ishingiro ryo kubaka icyizere no kwirinda amakimbirane ashobora kuvuka mu kazi.
Iyi Minisiteri igaragaza ko kubahiriza iri tegeko bifasha mu guteza imbere umurimo unoze, aho umukozi akorera mu mutuzo, afite uburenganzira bwe bwubahirizwa, bityo akagira n’umurava mu kazi ke.
Mu bigize umurimo unoze, hagaragaramo guhembwa ku gihe kandi umushahara ugashyirwa kuri konti ya banki, guhabwa amasezerano y’umurimo yanditse, gutangirwa imisanzu y’ubwiteganyirize muri RSSB, ndetse no kubahiriza amategeko agenga ubuzima n’umutekano ku kazi.
Abasesenguzi mu by’umurimo bavuga ko iyo aya mahame yubahirijwe, bituma abakozi barushaho gukora neza, ibigo bikunguka, kandi n’ubukungu bw’igihugu bukarushaho gutera imbere.
Minisiteri ikomeza gusaba abakoresha bose kubahiriza amategeko agenga umurimo, bibanda ku burenganzira bw’abakozi.
Ibitangaje nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga haherutse kugaragara abakozi bo muri sosiyete y’ubwubatsi bashyamirana n’umukoresha wabo w’umushinwa,biturutse ku gutinda kubahemba.Ni ikibazo iyi Minisiteri yinjiyemo maze aba bakozi bahita batangira guhembwa amafaranga bakoreye







