sangiza abandi

Minisiteri y’Ubuhinzi yasezeye Madamu Coumba D Sow washoje inshingano za FAO mu Rwanda

sangiza abandi

Ku mugoroba wo 4 Ukwakira 2024, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Ildefonse Musafiri yaseze Madamu Coumba D Sow, washoje inshingano yaramazemo imyaka ibiri mu Rwanda nk’umukozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO).

Ku wa 18 Nyakanga 2022 nibwo umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi, Qu Dongyu yohereje Madamu Coumba D Sow, impuguke mu by’ubuhinzi na politike rusanjye guhagarari uyu muryango mu Rwanda mu rwego rwo kuzamura ubuhinzi.

Mu butumwa Minisiteri y’Ubuhinzi yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 5 Ukwakira 2024, bashimiye Madamu Sow wagize uruhare runini mu guhindura urwego rw’ubuhinzi mu gihe cy’imyaka ibiri yaramaze akorera mu Rwanda.

Ati” Mu ijoro ryakeye, twasezeye ku nshuti yacu Coumba D Sow, Umuyobozi wari uhagarariye FAO mu Rwanda. Ubuyobozi bwe mu myaka ibiri ishize bwagize uruhare runini mu guhindura umusaruro w’ibiribwa.”

Madamu Sow nawe yashimiye iyi Minisiteri kubw’igihe n’ibikorwa byakozwe mu kuzamura urwego rw’ubuhinzi, ndetse anashimira FAO yamugiriye icyizere cyo kuba umwe muri bo no kumuha izi nshingano.

Madamu Sow yinjiye muri FAO muri 2006 ahabwa inshingano zo kuyobora ibikorwa by’ubuhinzi muri Afurika, Aziya n’Amerika y’Epfo.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]