Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abarimu 12,000 bigishaga batarize uburezi bamaze guhugurwa, kandi biteganyijwe ko muri Nzeri 2025 bazahabwa impamyabushobozi nk’abantu bize uburezi. Iyi gahunda igamije kugabanya umubare w’abarimu bigisha mu mashuri y’incuke n’abanza batabifitiye ubumenyi bwihariye, hagamijwe kunoza ireme ry’uburezi.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi, REB, Mugenzi Leon, yagaragaje ko hari abarimu bagera ku 26,000 batize uburezi bahawe imyanya y’akazi bigisha mu mashuri y’inshuke n’abanza, aribo bavuyemo ibihumbi 12 bimaze guhugurwa, n’abasigaye bakaba bagihugurwa.
Aba barimu binjiye mu kazi k’uburezi nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri byinshi mu mwaka wa 2020, aho hubatswe ibyumba bigera ku 22,000. Iyi gahunda yari igamije kugabanya ubucucike mu mashuri, ariko iza kugaragaramo icyuho cy’abarimu, hitabazwa abafite ubundi bumenyi butari ubw’uburezi kugira ngo buzibe icyo cyuho.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu cyiciro cy’uburezi rusange mu gihugu hose hari abarimu 107,741, barimo 34,379 bigisha mu mashuri yisumbuye, 64,110 bigisha mu mashuri abanza na 9,252 bigisha mu mashuri y’inshuke. Ni mu gihe mu cyiciro cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro habarirwamo abarimu 9,053.
Muri bo, abakora umwuga w’uburezi barabihuguriwe mu mashuri yisumbuye bangana na 78%, mu mashuri abanza bangana na 68%, abize uburezi mu mashuri y’inshuke bangana na 53%. Ni mu gihe mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro ari bake cyane bangana na 26%.
Kuri ubu abarimu bose bari guhabwa amahugurwa y’ururimi rw’icyongereza, ibyo Minisitiri w’Uburezi, Dr. Joseph Nsengimana avuga ko yashyizweho hagamijwe kongerera abarimu ubushobozi muri uru rurimi, kuko ari rwo rukoreshwa muri sisiteme y’uburezi mu Rwanda.
Yongeyeho ko abarimu bashya bazajya basabwa kuba bageze ku rwego runaka mu Cyongereza mbere yo guhabwa akazi, naho abari mu kazi bakazakomeza guhugurwa kugeza bageze kuri urwo rwego rwifuzwa.




