Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasuye abaganga bakorera mu bitaro bitandukanye mu rwego rwo kubahumuriza no kubashimira ubwitanjye berekana mu kazi kabo by’umwihariko muri iki gihe bari kurwana n’icyorezo cya Marburg.
Kuwa kabiri tariki ya 1 Ukwakira nibwo Minisitiri w’ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasuye abaganga bakorera mu bitaro bitandukanya mu rwego rwo kubihanganisha kubwa bagenzi babo bahitanywe n’icyorezo cya Marburg, anabashimira ubwitanjye mu kazi kabo mu bihe bitoroshye.
Muri iki gikorwa kandi yamenyesheje abaganga ibiro gukorwa na Leta y’u Rwanda mu guhagarika icyorezo, kuvura abarwaye no gufasha abagizweho ingaruka n’icyorezo.
Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda, kugeza ubu abanduye ni 31 abitabye Imana ni 11 abakiri kwitabwaho ni 19.
Abeshi mubanduye no mu bitabye Imana higanjemwo abaganga, dore ko ari nabo bahura n’abarwayi benshi ibi bigatuma baba abambere bafite ibyago byo kuba bakwandura iyi rwara.
Leta y’urwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho uburyo bwo kwirinda iyi ndwara, aribwo kugira isuku bakaraba inoki n’isabune kenshi ndetse hirindwa gukoranaho kuko iyi ndwara yandurira mu matembabuzi.





