Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yatangaje ko mu Rwanda hagiye gutangira gutangwa inkingo za virusi ya Marburg no kunoza imivurire yayo.
Abinyujije ku rubuga rwa X, Dr Yvan Butera yatangaje ko u Rwanda rugiye gutangira ubushakashatsi mu gukora urukingo rwa virusi ya Marburg mu rwego rwo kurinda ko iki cyorezo kiguma gukwirakwira mu baturage.
Iyi gahunda ije nk’igisubizo cyo guhashya iyi ndwara y’umuriro mwinshi ndetse ikomeje gutwara ubuzima. Uru rukingo rukazaba rugamije kongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwana n’iyi ndwara.
Dr Yvan Butera yagize ati ” Tugiye gutangira gukingira no gukorera ubuvuzi bw’ibanze abafite ibyago by’inshi byo kwandura.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko u Rwanda ruri gukorana n’ikigo gishinzwe ubuzima kw’Isi, OMS mu bushakashatsi bwo gukora urukingo rwa Marburg, ndetse ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri rushobora kuba rwabonetse rugatangira gutangwa bahereye kubakora kwa muganga dore ko ariho bafite ibyago byinshi byo kwandura.
Ati” Inkingo ziri mu cyiciro cya nyuma zikorwaho ubushakashatsi, ariko hari n’imiti yo kurwanya iyi virusi itaragera ku isoko. Twaganiriye na OMS kugira ngo iki gikorwa cyihute ”.







