Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yahuriye na mugenzi we wa Tunisia, Mohamed Ali Nafti, i Addis Abeba muri Ethiopia aho bitabiriye Inama ya 48 y’Akanama kayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi mu nzego zirimo uburezi, guhanga ibishya, ubucuruzi n’ishoramari.
Minisitiri Nduhungirehe yanaganiriye n’Intumwa idasanzwe ya Autriche mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe, Herbert Scheibner, baganira uko umubano w’ibihugu byombi warushaho gutera imbere.
U Rwanda na Tunisia bafitanye umubano mwiza ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, cyane cyane ubwikorezi, ubuzima, n’ubunararibonye.
Ibihugu byombi bifatanya mu nzego zitandukanye zirangajwe imbere n’ubwikorezi. Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ni yo ireberera inyungu z’u Rwanda mu bihugu bya Tunisia na Mauritania na Guinée.
Muri Gashyantare 2020, u Rwanda na Tunisia byasinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere.
Yasinyiwe mu nama ya 33 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yari iri kubera i Addis Ababa muri Ethiopia.
Cyo kimwe na Autriche , ibihugu byombi mu 2022, byasinye amasezerano mu birebana n’ubwikorezi bwo mu kirere yitezweho koroshya urujya n’uruzi by’umwihariko mu bakora ubucuruzi.
Aya masezerano akubiyemo zimwe mu ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere aho harebwe mu mategeko n’amabwiriza agenga ibihugu byombi mu birebana n’ubwikorezi bwo mu kirere, ibiciro by’ingendo ndetse n’ibindi bitandukanye.








