Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb.Nduhungirehe Olivier, yeretse amahanga uburyo gahunda y’Umuganda, Gacaca no gukorera ku mihigo byongeye kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yabitangarije mu nama iswe ‘Australian Leadership Retreat’.
Australian Leadership Retreat, ni inama yo ku rwego rwo hejuru ihuriza hamwe abayobozi bo mu nzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta yahawe insanganyamatsiko igira iti “Ishoramari rihuriweho kandi rihamye.”
Minisitiri Nduhungirehe yatangiye uruzinduko rwe ku wa Kane tariki ya 14 Kanama 2025, aho yitabiriye inama ihuriza hamwe abayobozi muri Guverinoma, abacuruzi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Ubwo yari yitabiriye iyi nama, Australian Leadership Retreat, Amb Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rukataje mu iterambere rubikesha gahunda zitandukanye rwishyiriyeho.
Ati “ Bimwe busubizo twabyishatsemo. Urugero nka Urukiko Gacaca, twashyize imbere gutanga ubutabera ku bashinjwaga ibyaha bya Jenoside, binyuze mu kwirega ibyaha.”
Twasubiye ku muco wacu, dutekereza uburyo bwo guca imanza bwa Gacaca. Gacaca bivuze ibyatsi. Mu myaka yashize , iyo abaturanyi bagiranaga amakimbirane, baricaraga muri ibyo byatsi, ubundi bagekemura ikibazo bafitanye mu mahoro ari nayo mpamvu twakoze ibyo kandi twabigezeho.Twarangije imanza zirenga miliyoni ebyiri kugera mu mwaka wa 2012.”
Yavuze ko hari bamwe bireze bakemera icyaha.
Ikindi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Rwanda yavuze ko cyafashije mu iterambere ry’igihugu ni gahunda y’Umuganda.
Yavuze ko mu bikorwa by’umuhanda hakorwa ibikorwa birimo gutera ibiti, kubaka inzu z’abatishoboye , gukora amasuku.
Ati “ Byatumye Kigali iba umujyi ufatwa nk’usukuye ku mugabe wa Afurika.”
Yanakomoje kandi kuri gahunda y’Imihigo uburyo yafashije kwihutisha iterambere binyuze mu kwisuzuma no gukorera ku ntego.
Ati “ Mu Rwanda tugira iyo gahunda aho buri mukozi wa leta asinya imihigo , hagamijwe kugera ku ntego.Igihugu cyacu, ubuyobozi bwacu , dufite icyerekezo kandi dufite byinshi twifuza kugeraho.Turifuza kwihutisha kugeza ku byifuzo by’abaturage bacu.
Gahunda y’imihigo yatangiye mu 2005, ubwo abayobozi mu nzego zitandukanye biyemezaga ko kugira ngo abakozi ba Leta barusheho gutanga umusaruro bakwiye bagira intego mu byo bakora kandi zikaba zifite ibipimo ngenderwaho bizashingirwaho mu isuzuma.
.








