sangiza abandi

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yakiriye impapuro z’ugiye guhagararira Brazil mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Ambasaderi Irene Vida Gala, guhagararira Brazil mu Rwanda.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yakiriye izi mpapuro kuri uyu wa kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025. 

Urwanda na Brazil bisanzwe ari ibihugu by’inshuti.

Muri 2023, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano arimo kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko no gukuriraho Viza abafite impapuro z’izinzira z’abadipolomate ndetse n’abafite pasiporo z’akazi.

Mu 2019, byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu Kirere bwifashisha indege, agamije kongera umubare w’abakerarugendo n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Brazil si uw’uyu munsi kuko byatangije ubutwererane mu bya dipolomasi mu mwaka wa 1981.

 Byashimangiwe kandi no kuba u Rwanda rwarafunguye Ambasade muri Brazil ari yo ya mbere rwafunguye muri Amerika yitwa y’Amajyepfo (Latin America).

Photos:

[fluentform id="3"]